Bonfils Caleb wa Rayon Sports nawe CAF yamuhagaritse imikino ibiri

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iciwe amande na CAF ndetse n’abayobozi bayo bane bagahagarikwa, Caleb nawe yahagaritswe imikino ibiri

Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Rayon Sports , yahagaritswe imikino ibiri nyuma yo guhubwa ikarita y’umutuku ku mukino wo kwishyura wayihuje na Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo.

Bimenyimana Bonfils Caleb ntazakina na Costa do Sol
Bimenyimana Bonfils Caleb ntazakina na Costa do Sol

Uyu Caleb akaba agomba gusiba imikino ibiri Rayon Sports izakina na Costa do Sol yo muri Mozambique, harimo uwa mbere bazakina kuri uyu wa gatanu tariki 06/04/2018 kuri Stade ya Kigali, ndetse n’uwo kwishyura uzabera muri Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo dusanzwe tubizi ko iyo umukinnyi ahawe ikarita itukura ahagarikwa imikino ibiri adakina ,ahubwo banza wari wabuze ibyo wandika

kazimire yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Bandika ibishimisha ababaha umugati!

Bavugubusa yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka