Bizaba amahitamo y’umutoza-Maxime Wenssens avuga ahazaza he n’Amavubi

Umunyezamu Maxime Wenssens wakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo yatsindaga Madagascar 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa 25 Werurwe 2024, avuga ko ibyo kuba yazakina bihoraho bizagenwa n’umutoza.

Ibi Maxime Wenssens w’imyaka 22 yabitangaje nyuma yo kwitwara neza muri uyu mukino warangiye atinjijwe igitego na kimwe aho yavuze ko muri rusange Amavubi abanyezamu batatu afite ari beza bityo ko uwajyamo wese byazaba amahita y’umutoza Frank Spittler.

Yagize ati "Ibyo bizaba amahitamo y’umutoza,ntekereza ko na Fiacre(Ntwali),Gad(Muhawenayo) hamwe nanjye, dufite abanyezamu batatu beza ariko birangira umutoza ariwe ukora amahitamo ariko ntekereza nta mpamvu yo gushidikanya ku izamu ry’u Rwanda."

Maxime avuga ko byose biri mu biganza by'umutoza
Maxime avuga ko byose biri mu biganza by’umutoza

Abajijwe ku ibanga yakoresheje kugira ngo izamu rye ku nshuro ya mbere yari arigiyemo ntiryinjiremo igitego na kimwe ndetse no kwitwara neza muri rusange Maxime Wenssens yavuze ko nta kidasanzwe ko ari ugukorera hamwe ku ikipe yose..

Ati "Nta banga,ntekereza ko twese twakoreye hamwe neza ,ntabwo ari njyewe gusa ni ikipe yose ,mu kugarira Ange(Mutsinzi),Thierry(Manzi) buri wese yari hejuru,ni umunsi idasanzwe kuri twese."

Maxime Wenssens akinira Ikipe ya Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi kuva mu mpeshyi ya 2023, akaba amaze guhamagarwa inshuro ebyiri n’u Rwanda kuva yahamagarwa bwa mbere mu Ugushyingo 2023 ku mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 Amavubi yakinnye na Zimbabwe na Afurika y’Epfo ndetse n’iyi ibiri ya gicuti.

Maxime Wensens yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y'ogihugu
Maxime Wensens yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’ogihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka