Basanga ubumenyi bahawe buzabafasha kunoza imikorere yabo.

Abanyamabanga b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda baratangaza ko nyuma yo guhugurwa n’Ikigega gishinzwe gufasha amashyirahamwe y’imikino kwiyubaka muri Siporo bizabafasha kunoza imikorere yabo.

Babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo hasorezwaga aya mahugurwa y’iminsi 5 yateguwe ku bufatanye na Solidalite olympique ndetse na Komite olimpiki y’u Rwanda CNOSR.
Aya mahugurwa yahuje intumwa ya Solidalite Olympique ngo yasigiye ubumenyi buhagije ku bayitabiriye ku buryo ngo bizarushaho kubabera ingirakamaro mu mikorere yabo.

Aya mahugurwa y'iminsi 5 yateguwe ku bufatanye bwa Solidalite olympique na Komite olimpike mu Rwanda
Aya mahugurwa y’iminsi 5 yateguwe ku bufatanye bwa Solidalite olympique na Komite olimpike mu Rwanda

Bagabo Placide Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo yagize ati” Iyi minsi tumaze hano twahaboneye kuko hari byinshi twakoraga ugasanga bidakwiye nko gutegura ibintu tuzi ko bireba Minisiteri ariko ubu ntibizongera kuko batwigishije uburyo bategura imishinga iterwa inkunga yo kuzamura siporo, ikindi ni uburyo batwigishje uburyo mu mashyirahamwe inzego zikorana hagambiriwe kuzamura umukino twasanze twari tukiri inyuma ariko ubu twabihugukiwe”

Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino Olimpiki mu Rwanda bifuje ko bakongererwa amahugurwa nk’aya kuko basanga ubumenyi bahakura bwakomeza kubafasha kunoza Imikorere yabo.

Abahuguwe banahawe icyemezo cy'ubwitabire
Abahuguwe banahawe icyemezo cy’ubwitabire

Hakizimana Tharcise intumwa ya Solidalite olempiki yaturutse i Burundi yavuze ko amahugurwa nk’aya ategurwa na Solidalite Olimpique aba agamije kongerera ubumenyi amashyirahamwe atandukanye y’imikino ndetse no kubafasha gushakisha ahava ibiteza imbere imikino

Yagize ati ”Solidalite Olympique itegura amahugurwa nk’aya kugirango amashyirahamwe y’imikino abone ubumenyi bubafasha kunoza imikorere yabo ndetse no kubafasha kuba bategura imishinga inoze yatuma inabaha inkunga yo kuzamura siporo”

Bugingo Emmanuel umuyobozi w’imikino muri Minisiteri y’umuco na Siporo yashimiye Solidalite olimpique yatekereje guhugura abatekinisiye bo mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ngo kuko bishobora kuzamura urwego rw’imikorere bityo imikino igatera imbere ariko akaba yanasabye abahuguwe kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe.

Aya mahugurwa yatangiye Tariki ya 03 Ukwakira akaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Ukwakira 2016, akaba yaritabiriwe n’abanyamabanga b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka