ASPOR irakina umukino isabwa kwishyura Rayon Sports ibitego bitanu ngo ikomeze

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino w’ikirarane na ASPOR yari yatsinze 5-0 mu mukino ubanza

Imikino y’igikombe yari yarasubitswe ubwo amakipe nka Rayon Sports yakinaga imikino nyafurika, iraza gusubukurwa guhera kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yakira ASPOR, naho kuri uyu wa Gatandatu APR ikazakina an Gitkinyoni.

Rayon Sports iheruka gutsindira i Nyagatare, irasubira mu kibuga ikina na ASPOR
Rayon Sports iheruka gutsindira i Nyagatare, irasubira mu kibuga ikina na ASPOR

Umukino wa mbere wahuje ASPOR na Rayon Sports, warangiye ASPOR inyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-0, harimo bitatu byatsinzwe na Manishimwe Djabel, ibindi bitsindwa na Kwizera Pierrot ndetse na Ismaila Diarra.

Mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze ASPOR 5-0 harimo bitatu bya Djabel Manishimwe
Mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze ASPOR 5-0 harimo bitatu bya Djabel Manishimwe

Kuri uyu wa Gatanu guhera i Saa Cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo haza gukinwa uyu mukino wa 1/16 wo kwishyura, aho ASPOR iza kuba isabwa byibura kwishyura ibitego 5-0 yari yatsinzwe, itabyishyura Rayon Sports ikazakina na Etincelles muri 1/8.

Uko imikino ya 1/8 iteganyijwe :

Taliki ya 2 Mata 2018

Etincelles Fc vs izatsinda hagati ya Rayon Sport Fc/Aspor Fc (Stade Umuganda)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye)
Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi)
Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi)

Taliki ya 3 Mata 2018

La Jeunesse vs izatsinda hagati ya APR Fc/Gitikinyoni SC (Stade de Kigali)
AS Muhanga vs Amagaju Fc (Stade Muhanga)
SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Stade Mumena)
Musanze Fc vs Police Fc (Musanze)
Imikino yo kwishyura

Taliki ya 5 Mata 2018

Sunrise Fc vs Espoir Fc (Nyagatare)
izatsinda hagati ya Rayon Sports/Aspor Fc vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Marines Fc vs Pepiniere (Stade Umuganda)

Taliki ya 6 Mata 2018

Izatsinda hagati ya APR Fc/Gitikinyoni SC vs La Jeunesse (Stade de Kigali)
Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Bugesera)
Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR tuzatsinda agakipe 2

eric yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka