Abakinnyi babanjemo
Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame
Inyuma: Manzi Thierry, Kayumba Sother, Usengimana Faustin
Hagati: Iradukunda Eric Radu, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Rutanga Eric
Imbere: Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy
Ni umukino watangiye ku i Saa Cyenda zuzuye ku masaha yo mu Rwanda, ikipe y’Amavubi itangira isatira ikipe ya Ethiopia ndetse iza no guhita ibona koruneri ku munota wa cyenda w’umukino.
Nyuma yo kugerageza amahirwe ku ruhande rw’Amavubi inshuro nyinshi, ku mashoti yaterwaga na Manishimwe Djabel ndetse na Bizimana Djihad ariko ntibikunde, ikipe ya Ethiopia yaje guhita yibonera igitego cya mbere ku munota wa 18 w’umukino gitsinzwe na Asechalew Girma.
Nyuma yo kugerageza kwishyura iki gitego, ari nako Ethiopia nayo yashakaga igitego cya kabiri, igice cyambe cyaje kurangira bikiri cya gitego kimwe cya Ethiopia ku busa bw’Amavubi
Mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda yaje gusimbuza Nshuti Innocent hinjiramo Mico Justin mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.
Ku munota wa 55 ikipe y’Amavubi yaje kubona Coup-Franc, maze Eric Rutanga ukinira Rayon Sports aza guhita ayinjizamo neza umunyezamu ntiyamenya aho unyuze, biba bibaye igitego 1-1
Nyuma y’iminota 10 gusa Amavubi yishyuye, Ethiopia yotsaga igitutu Amavubi yaje guhita itsinda igitego cya kabiri, igitego cyatsinzwe n’umutwe ku munota wa 65’ na Abubakher Sani, biba bibaye 2-1
Nyuma y’iminota Muhadjili Hakizimana yasimbuye Manishimwe Djabel, aza no guhita atsindira Amavubi igitego cya 2 ku munota wa 78 w’umukino.
Amavubi akomeza gusatira cyane, Maze Biramahire Abeddy nawe wari wagiyemo asimbuye aza guhita atsindira Amavubi igitego cya 3 ku munota wa 80, biba bibaye bitatu by’Amavubi kuri 2 bya Ethiopia, ari nako umukino warangiye
Amavubi na Ethiopia bazakina umukino wo kwishyura ku cyumweru tariki ya 12/11/2017 i Kigali, uzatsinda akazahita yerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera muri Maroc muri Mutarama 2018
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
congretulation ku bakinnyi bacu.
twishimiye intsinzi y’amavubi.abasore bacu bakomereze aho
barabikoze kweli!!!!!!!!!!!!!!
congz basore bacu bazanabitwereke nibaza iwacu turabashyigikiye
TWISHIMIYEITSINZI YAMAVUBI OK
Amavubi nakomereze aho turayashyigikiye ok! basore bacu n’Imana igumye kubashyigikira thx.