“Amashuri Kagame Cup” rizafasha ababyiruka gukunda igihugu-Minisitiri Uwacu

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne atangaza ko irushanwa ryo mu mashuri abanza n’ayisumbuye “Amashuri Kagame Cup” rizafasha ababyiruka kwimakaza umuco wo gukunda igihugu.

Yabitangaje ku wa 12 Werurwe 2017 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu iri rushanwa mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Aloys riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’iburasirazuba.

Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne afungura ku mugaragaro amarushanwa yiswe Amashuri Kagame Cup
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne afungura ku mugaragaro amarushanwa yiswe Amashuri Kagame Cup

Minisitiri yavuze ko irushanwa “Amashuri Kagame Cup” ryatekerejwe hagamijwe gukundisha abanyeshuri siporo ndetse no kubibutsa ko umukuru w’igihugu Paul Kagame bitewe n’imiyoborere myiza yifuje ko abayobozi b’ejo hazaza bagomba kugira ubuzima buzira umuze.

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko siporo igomba gukorwa mu buryo igirwa umuco yibutsa abanyeshuri ko bagomba gukurana umuco wo gukora siporo bagakorera hamwe kandi ngo ibyo bizatuma intsinzi ziboneka mu Rwanda ari na byo bizatuma barushaho gukunda igihugu.

Ati” Iri rushanwa ntiryatekerejwe ku bw’impanuka, muzi ko gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze kandi ni mwe bayobozi b’ejo hazaza akaba ariyo mpamvu Paul Kagame yadusabye ko twabafasha kumva akamaro ko gukora siporo mukazagera ikirenge mu cye muyobora neza.”

Minisitiri w'umuco n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye bifotoranya n'umwana muto wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza
Minisitiri w’umuco n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye bifotoranya n’umwana muto wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza

“Ikindi mugomba kumenya nk’uko muri abayobozi b’ejo hazaza ntimwayobora neza ngo mugere ikirenge mu cye mudafite ubuzima bwiza, kuko uwakoze siporo ntarangwa n’amatiku ntanarangwa n’imico mibi, mugomba kumenya rero impamvu y’iri rushanwa kandi nimugira uwo muco ni ko gukunda igihugu tuvuga”

Minisitiri Uwacu akina umupira w'intoki wa Volleyball
Minisitiri Uwacu akina umupira w’intoki wa Volleyball

Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abanyeshuri gukora siporo batagendeye ku irushanwa “Amashuri Kagame Cup” gusa kuko ngo gukora siporo bituma abanyeshuri batsinda amasomo yabo neza.

Abasiganwa ku maguru nabo bazaba bahatana muri aya marushanwa
Abasiganwa ku maguru nabo bazaba bahatana muri aya marushanwa

Mu irushanwa Amashuri Kagame Cup yari asanzwe azwi n’ubundi ahuza ibigo by’amashuri ngo yiswe izina rishya mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Paul Kagame bitewe n’urukundo akunda siporo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri.

Abanyeshuri bagorora ingingo bitegura gufungurirwa irushanwa rishya
Abanyeshuri bagorora ingingo bitegura gufungurirwa irushanwa rishya
Hanatangijwe umukino w'intoki wa Volleyball
Hanatangijwe umukino w’intoki wa Volleyball
Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

Umwaka ushize umupira w’amaguru ni wo wonyine wari witiriwe Amashuri Kagame Cup ariko muri uyu mwaka hiyongereyeho n’indi irimo umukino w’intoki wa Handball, Basketball ndetse na VolleyBall ukongeraho gusiganwa ku maguru ndetse n’imikino y’abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka