Abapadiri bagaragaje ko na bo bazi guconga ruhago

Mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda, abapadiri bo mu Rwanda bakoze amarushanwa mu mikino itandukanye batangaza abayikurikiye.

Hano abapadiri berekanaga ko bazi gukina umupira w'amaguru
Hano abapadiri berekanaga ko bazi gukina umupira w’amaguru

Ku wa 26 Kamena 2017, nibwo imikino ya nyuma mu mukino w’amaguru (Football) no mu mikino y’amaboko Volleyball na Basketball yabereye muri Diyosezi ya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Byari mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 Abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda Barthasar Gafuku na Donat Reberaho babuhawe.

Padiri Gafuku yavukiye i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo, abatirizwa i Mibirizi muri Diyosezi ya Cyangugu. Ubu ashyinguye i Mugombwa muri Diyosezi ya Butare.

Iyo mikino yabereye i Kabgayi nk’ahantu hatangiwe ubupadiri bwa mbere mu mwaka wa 1917.

Berekanye ko na Basketball bayizi
Berekanye ko na Basketball bayizi

Muri Volleyball, ikipe y’abapadiri ba diyosezi ya Kibungo yatwaye igikombe itsinze iya Kabgayi amaseti 3 kuri 0.

Muri Basketball, ikipe ya Diyosezi ya Kabgayi yatsinze iya Kigali naho mu mupira w’amaguru ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu inyagira iya Nyundo ibitego 3-0.

Padiri Leonard Munyangaju, umunyamabanga w’akanama k’Abepiskopi gashinzwe urubyiruko mu Rwanda akaba ari na we muhuzabikorwa w’iyo mikino yateguwe n’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko ibasigiye byinshi.

Agira ati “Twabonye impano zadutunguye z’abapadiri, kandi byadufashije gusabana no guhura n’abakirisitu benshi. Nyuma ya yubile tuzatekereza uko imikino nk’iyi yazakomeza kuko abasenyeri basanze ari uburyo bwiza bwo gusabana no gukora iyogezabutumwa.”

Bakinnye na Volleyball
Bakinnye na Volleyball

Musenyeri Antoine Kambanda wa Diyosezi ya Kibungo avuga ko bateguye iyo mikino kugira ngo Abapadiri basabane kandi bahure n’abalayiki.

Agira ati “Twatekereje guhuza abapadiri kugira ngo basabane kandi babashe guhura n’Abalayiki (abakirisitu batihaye Imana) ndetse tunatoza abapadiri kuba abasimbura beza b’abababanjirije kuko bakoze ibikorwa bikomeye mu iyogezabutumwa.”

Akomeza avuga ko abapadiri babuhawe bwa mbere mu Rwanda bakoze ibikorwa bikomeye birimo kuba barajyaga kwiga muri Tanzania n’amaguru.

Uretse iyo mikino yabaye mu rwego rwo kwitegura iyo yubile, hanakozwe ingendo nyobokamana ahantu hatandukanye mu Rwanda no mu mahanga, imyiherero. Muri Kiliziya Gaturika uyu mwaka wa 2017 wiswe uw’ubusaseridoti.

Iyo yubile izaba ku itariki ya 07 Ukwakira 2017, ikazabera i Kigali. Ariko mbere y’aho ku itariki ya 22 Nyakanga 2017 abadiyakoni bose bazahabwa ubusaseridoti buzatangirwa i Kabgayi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ashyikiriza igikombe ikipe y'umupira w'amaguru y'abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ashyikiriza igikombe ikipe y’umupira w’amaguru y’abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka