Abakinnyi ba AS Muhanga ntibakwiye kwifata nk’abakozi b’akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga aratangaza ko abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga bakwiye kwigenga aho kwitwara nk’abakozi b’akarere bagasaba byose.

Abakiniye n'abagikinira AS Muhanga ngo ntibakwiye kwitwara nk'abakozi b'akarere
Abakiniye n’abagikinira AS Muhanga ngo ntibakwiye kwitwara nk’abakozi b’akarere

Uwamaliya Beatrice avuga ko ikipe ya AS Muhanga ikwiye kwigenga, igahabwa Komite, ikitunga irebeye ku mikorere y’andi makipe ubundi akarere ayoboye kakaza ari umuterankunga.

Agira ati “Usanga abakinnyi b’iyi kipe bashaka kwifata nk’abakozi b’akarere, uwo isukari ishize mu rugo akaza gutora umurongo hano, ntabwo ari byo, bakwiye kwishakira imibereho”.

Mu mwaka wa 2015, AS Muhanga yarangije imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze ariko mu mikino yo kwishyura iza guhindurirwa abayobozi. Ni nabwo yatangiye gutsinda ariko amanota akomeza kuba makeya ku buryo itashoboraga kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 07 Ukwakira 2016, Uwamaliya yavuze ko kumanuka kw’ikipe bidakuraho gukomeza kuyitaho no kuyikundisha abanyamuhanga kandi ko hari icyizere cyo kuyigarura mu cyiciro cya mbere.

Ati “Navuga ko ikipe yari ifite ikibazo kinini cya Komite ariko aho tuyihinduriye nibwo yatangiye kwitwara neza, n’ubwo amazi yari yarenze inkombe”.

Uwamaliya avuga ko kuba ikipe yarasubiye mu cyiciro cya kabiri bitabuza gukomeza gufashwa
Uwamaliya avuga ko kuba ikipe yarasubiye mu cyiciro cya kabiri bitabuza gukomeza gufashwa

Avuga kandi ko gukinisha abakinnyi bakomoka mu Karere ka Muhanga bakunze ikipe yabo bishobora kuzagirira impinduka, ikipe igatangira gutsinda.

Ati “Mu marushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ byagaragaye ko hari abana bacu bafite impano kandi bafashijwe batanga umusaruro kurusha abanyamahanga baba bishakira gusa amafaranga”.

Umwaka wa 2015-2016 w’ingengo y’Imari, ikipe ya AS Muhanga yahawe n’akarere inkunga ya miliyoni 60RWf. Uyu mwaka wa 2016-2017 yagenewe miliyoni 40RWf, ashobora kuzongerwa mu gihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imari.

Ikipe ya AS Muhanga iri muri bimwe mu byo ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Muhanga bwasezeranyije abanyamuhanga ubwo biyamamazaga, ko bazayiteza imbere bataretse n’indi mikino itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mbega .noneho nikiciro cyakabiri babajyanyemo ndabona niba habaho nicyagatatu ariho muzaruhukira. icyiza
mwakerura mukavugako mutazongera gutera inkunga iyo kipe .

ola yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ikipe yari Frash fc naho muhanga yo mbona izarembera

seburikoko yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Ndakuzi ntabwo wigeze ukunda sport ntanubwo uzi iyo bigana, sinabikurenganyiriza.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka