Amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere aramenyekana uyu munsi

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo haza kumenyekana amakipe agomba kujya mu cyiciro cya mbere, ni nyuma y’imikino ya 1/2 iza kuba kuri uyu wa Gatatu

Shampiona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda iraza gukomeza kuri uyu wa Gatatu, aho amakipe aza kuba akina imikino ya 1/2 yo kwishyura, maze izibasha gutsindira kwerekeza ku mukino wa nyuma zikaza no guhita zibona itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Umukino ubanza wa Kirehe na Etoile de l'Est waranzwe n'imvururu nyinshi
Umukino ubanza wa Kirehe na Etoile de l’Est waranzwe n’imvururu nyinshi

Mu mikino ibiri itegerejwe, hari uza kubera i Ngoma, ugahuza ikipe ya Etoile de l’Est na Kirehe, aho umukino ubanza wari warangiye Kirehe Fc itsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0mu mukino waranzwe n’imvururu nyinshi.

Amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere aramenyekana uyu munsi
Amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere aramenyekana uyu munsi

Undi mukino uteganijwe, uraza guhuza ikipe ya Pepiniere, aho iza kuba yakiriwe n’ikipe ya Interforce, amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza wabereye i Muhanga, uyu mukino ukaba uza kubera ku kibuga cya Ferwafa ku i Saa munani n’igice.

Uko imikino ya 1/4 yari yagenze

Imikino ibanza yabaye taliki ya 24 Nyakanga 2016
Kirehe Fc 1-1 Vision Fc 
Sorwathe Fc 1-2 Pepiniere Fc
Interforce Fc 2-1 Vision JN 
United Stars 1-1 Etoile de l’est

Imikino yo kwishyura yabaye Taliki ya 27 Nyakanga 2016

Vision Fc 3-3 Kirehe Fc (Hakomeje Kirehe kubera igitego cyo hanze)
Pepiniere Fc 3-0 Sorwathe Fc
Vision JN 0-1 Interforce Fc
Etoile de l’est 0-0 United Stars Fc ( Etoile de l’est yakomeje kubera igitego cyo hanze)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uragahoranimana KIREHE dukunda

fatiraho kirehe yacu dutsinde na za APR FC,Reyo sport..........

inno100 yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Kirehe Oyeeee Tukurinyuma Rwose,

Viateur yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

ok tuirabashimiye abakinni bakinira kirehe FC ko yarushijeho gutera imbere mumupira rero twabasabaga kongera imbaraga kuko natwe tubarinyuma cyane kandi twiteguye kubafasha no kubatera inkunga nsyinshi

cyusa yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

East (Kirehe) ifite ikibazo kabisa cya football nibura Volley iragerageza byaba byiza kabisa tubonye Kirehe mu cyiciro cya mbere! Congz Kirehe courage kdi! Tukuri inyuma!

Gydo actif yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka