Amakuru agezweho ni uko iyo kipe yiyemeje guhindurira ikicaro cyayo mu karere ka Musanze.
Iki cyemezo kije gikurikira ibiganiro bikorerwa mu ibanga rikomeye iyi kipe imaze iminsi igirana n’umuherwe w’umwongereza witwa Goldon Clark wiyemeje kuyitera inkunga ndetse asaba n’ubuyobozi bw’iyi kipe kwimukira mu majyaruguru y’u Rwanda.
Impamvu ikekwa yateye uyu muherwe gusaba ikipe ya Rayon Sport kwimukira mu majyaruguru y’u Rwanda ngo yaba ari urugendo uyu munyemari aherutse kugirira mu birunga ubwo yasuraga ingagi bikamutera gukunda akarere ka Musanze.
Muri urwo ruzinduko uwo muherwe yagiriye mu Rwanda yegerewe n’abayobozi ba Rayon Sport bamugezaho ikibazo cy’ubukungu cyugarije ikipe yabo ndetse bamusaba kubatera inkunga.
Nyuma y’ibiganiro byamaze amezi atatu hagati y’impande zombi, Clark yemeye kugenera ikipe ya Rayon Sport miliyoni 5 z’amadorali ndetse asaba ko iyo kipe yakwimukira mu mugi wa Musanze aho uwo muherwa ateganya kubaka ibikorwa by’amajyambere byinshi.
Icyitonderwa : Umuntu wese usoma iyi nkuru yibuke ko uyu munsi ari tariki ya mbere Mata. Uyu munsi akaba ari umunsi wo kubeshya ("poisson d’avril" mu rurimi rw’igifaransa cyangwa se "April fool’s day" mu rurimi rw’icyongereza)
Kigali Today
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Urumuswa kbsa, ntuzonjyere kubeshya abasaza ben’ akokageni sha, Rayon sport nikipe y’Imana n’abafana ariko ntacyo kuyifuriza ibyiza komerezaho sha, peace.
Haaaa!!!Thanks basaza. Ndabemeye. Uzi ko nari ngiye kwita Rayon Sport Nyamujyahobigiye!
Si byiza kubeshya cyangwa kubeshyera abandi Imana yacu ntibyemera.
nari nemeye da ,gusa kunteruro yanyuma numvaga bizaba kera kuko mwavuzeko uwo muherwe yitegura kubaka numva nikera gusa nari nabyemeye ariko umutuma uraruhutse, murabahanga
hahahahahaha!!!!!!!!!!!
ahwii! POISSON D’AVRIL!!!! NI DANGER GUSA MURAKOZEKUKO NA TWE TWISETSE!
Hahahahah gsa KT murakoze
Uretse ko kuri Rayon mu Rwanda hose haba hameze nk’iwayo, ariko uyu munsi ni uwo kubeshya.POISSON D’AVRIL.
Disi muri abana beza nako muri professional mu kazi kanyu gusa ntababeshye nabisomye nzi neza ko ari impamo nk’uko nkunze gusoma inkuru z’ukuri kuri uru rubuga
Akazi keza kuri staff yanyu yose
murakaduze!!!! igihugu cyose twemera rayon niyo mpanvu inkuru yayo mujye muyitondera naho mwese abakunzi ba kigali to day igitondo kiza.
Hahahaaaaaa!!! Ni uko ahari ari amategeko y’itangazamakuru yatumye ubishyiraho naho ubundi wakabaye kiriya cyitonderwa wakiretse rwose!
hahahah kavunumuhetoooooo uziko narindi kubisoma ntuje ngo nukuri sha ntakubeshya kuri site wamusenzi we hahah
Hahahahaha sha kigali today for ever