Ibyaranze Week-End: Mu magare amateka yaranditswe, AS Kigali itwara igikombe cya cumi

Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda, icyavuzwe cyane ni Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun, mu pira w’amaguru Rayon Sports iratakaza imbere ya Police Fc

Amagare, Abanyarwanda bakoze andi mateka muri Cameroun

Nyuma y’aho muri uyu mwaka Areruya Joseph yari yegukanye La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon, Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa “Tour du cameroun”, Ukiniwabo Rene Jean Paul nawe yegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato, naho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa mbere muri rusange.

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun
Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun
Ikipe y'u Rwanda yasoje irushanwa ari iya mbere
Ikipe y’u Rwanda yasoje irushanwa ari iya mbere

Mu mupira w’amaguru

Shampiona y’icyiciro cya kabiri

Kuri iki cyumweru hari hategerejwe imikino ya ¼ mu cyiciro cya kabiri, aho umukino wari witezwe ari uwahuje Intare Fc na Unity Fc ya Gasogi, umukino urangira Intare zisezereye Unity ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Intare zishimira igitego cyatumye zisezerera Unity Fc
Intare zishimira igitego cyatumye zisezerera Unity Fc
Ni umukino warebwe n'abafana benshi
Ni umukino warebwe n’abafana benshi

Uko imikino ya ¼ yo kwishyura yagenze

Sorwathe FC 2-1 United Stars (Agg.2-1)
Pepiniere FC 0-0 Vision JN (Agg.2-1)
AS Muhanga 2-1 Rwamagana City (Agg.4-1)
Intare FC 1-0 Unity FC (Agg.1-0)

Uko bazahura muri ½

AS Muhanga vs Sorwathe
Pepeniere vs Intare

Rayon Sports yaratakaje mu mukino w’ikirarane, Mukura ibona intsinzi ya gatanu

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino y’ibirarane, aha naho umukino wari utegerejwe cyane ni umukino wahuje Rayn Sports na Police Fc, umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho Rayon Sports yatsindiwe na Eric Rutanga, naho Police itsindirwa na Ngendahimana Eric, mu gihe Shabban Hussein Tchabalala yari yahushije Penaliti.

Indi mikino yabaye, ikipe ya Mukura yatsinze Miroplast ibitego 2-0, ari nayo ntsinzi ya gatanu muri SHampiona yose, naho I Rubavu naho Etincelles ihatsindira Marines Fc ibitego 2-0 mu mukino uzwi nka Derby ya Rubavu

As Kigali yatwaye igikombe cya 10 yikurikiranya

Muri Shampiona y’abagore mu cyiciro cya mbere, ikipe ya As Kigali yongeye kwegukana igikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsinda Scandinavia igitego 1-0, byihesha igikombe cya cumi cya Shampiona yikurikiranya.

As Kigali yegukanye igikombe cya cumi
As Kigali yegukanye igikombe cya cumi

Uko indi mikino yagenze

Rambura WFC 2-0 Gakenke WFC
Bugesera WFC 3-0 Kamonyi WFC
Inyemera WFC 3-0 ES Mutunda
Scandinavia WFC vs AS Kigali

Basketball, IPRCs zaresuranye mu mukino wari utegerejwe na benshi

Muri SHampiona ya Basketball, habaye umukino wahuje amashuri abiri ariyo IPRC y’Amajyepfo na IPRc ya Kigali, umukino waje kurangira IPRC ya KIGALI itsinze IPRC y’Amajyepfo amanota 100 kuri 88.

IPRC ya Kigali niyo yatsinze uyu mukino wanarebwe n'abafana benshi
IPRC ya Kigali niyo yatsinze uyu mukino wanarebwe n’abafana benshi

Volleyball, Imikino ya Playoffs yarakomeje

Mu cyiciro cy’abagore habaye umukino wo guhatanira umwanya wa mbere, aho Rwanda Revenue yatsinze APR Vc amaseti atatu kuri imwe, (21-25, 25-14, 25-21 na 31-29), naho guhatanira umwanya wa gatatu KVC itsinda Ruhango amaseti 3-0 (25-23,25-21 na 25-20).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka