Bayigamba na Munyabagisha bakoze ihererekanyabubasha muri Komite Olempike
Mu cyumba cy’inama ya Komite Olempike y’u Rwanda, habereye ihererekanyabubasha hagati ya Robert Bayigamba wayiyoboraga na Amb. Munyabagisha Valens watorewe kumusimbura
Nyuma y’amatora ya Komite Olempike y’u Rwanda yabaye kuri iki Cyumweru, abayobozi bacyuye igihe baraye bahaye ububasha ababasimbuye, mu gikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo Lt. Colonel Patrice Rugambwa.
Nyuma yo guhabwa inshingano nshya, Amb.Munyabagisha Valens yatangaje ko bamaze kubona ibyo Komite icyuye igihe isanzwe ikora harimo raporo z’ibikorwa n’umutungo, biteguye kwicara nabo bagakomeza ibyo abandi batangiye ariko by’umwihariko bakanakosora ibitari byaragenze neza.
Yatangaje kandi ko akazi ka mbere azahera ari ugutegura igikorwa cyo kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza, inkoni izenguruka ibihugu byose bigize umuryango wa Commonwealth, ikazagera mu Rwanda tariki ya 22 Werurwe 2017.
"Abo dusimbuye batweretse ibyo basanzwe bakora, raporo z’imitungo n’ibindi, ibyo tuzabiheraho dukora ibyo twatorewe, gusa igikorwa kihutirwa turagitangira kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, muzi ko hari imikino ya Commnowealth izaba umwaka utaha, hari inkoni rero y’Umwamikazi izagera hano kuri 22 mu cyumweru gitaha, igomba kuhagera twamaze kwitegura" Amb. Munyabagisha Valens
Komite Olempike nshya yatowe n’amajwi bagize
Perezida: Munyabagisha Valens, amajwi 43 kuri 45
Visi Perezida wa mbere: Rwemarika Felicite amajwi 43 kuri 45
Visi Perezida wa kabiri: Bizimana Festus amajwi 42 kuri 45
Umunyamabanga Mukuru: Bizimana Dominique n’amajwi 42 kuri 45
Umubitsi: Ingabire Alice
Abajyanama: Hatowe abajyanama babiri ari bo E’gairma Hermine na Nzabanterura Eugene bombi bagize amajwi 35.
Umugenzuzi w’imari: Umwari Josette yabonye amajwi 45 kuri 45.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|