Amavubi yongeye gutombora inzira igoranye ijya muri CAN 2019

Muri tombola y’igikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2019, u Rwanda rutomboye itsinda ririmo Côte d’Ivoire

Amavubi azaba ahatana na Côte d'Ivoire
Amavubi azaba ahatana na Côte d’Ivoire

Kuri uyu wa Kane i Libreville muri Gabon habereye tombola igamije gushyira amakipe mu matsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2019.

Amavubi yatomboye itsinda ritoroshye
Amavubi yatomboye itsinda ritoroshye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari mu gakangara ka kane ka Tombola yisanze mu itsinda rya munani ririmo Côte d’Ivoire, Centrafrica na Guinea.

Uko amatsinda ahagaze


Gahunda y’imikino:

20-28 Werurwe 2017: Imikino y’amajonjora y’ibanze (aha u Rwanda ntirurimo)

05-13 Kamena 2017: Amajonjora mu matsinda umunsi wa mbere
19-27 Werurwe 2018: Amajonjora mu matsinda umunsi wa 2
03-11 September 2018: Amajonjora mu matsinda umunsi wa 3 n’uwa 4

08-16 October 2018: Amajonjora mu matsinda umunsi wa 5
05-13 November 2018: Amajonjorau matsinda umunsi wa 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntago twamboye nabi kuko ntatsinda narimwe twari kuburamo ikipe imwe ikomeye.

Rukson yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ntabigoranye birimo bazategure ikipe neza harabakinisha amaguru 4 se? bose sa 2?

kalisa yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

ahubwo mbona twatomboye neza kuko dutsindiye Cote d’ivoire iwacu byacamo.. ayandi nta ngorane nini zihari

kambali yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka