2016: Ibyo isigiye u Rwanda mu mikino itandukanye

Umwaka wa 2016 ni umwaka waranzwe no kwitwara neza mu mukino w’amagare, Handball na Cricket naho Football n’ahandi intsinzi zirabura

Umukino w'Amavubi na DR Congo, umwe mu mikino yitabiriwe cyane muri uyu mwaka wa 2016
Umukino w’Amavubi na DR Congo, umwe mu mikino yitabiriwe cyane muri uyu mwaka wa 2016

Mu mupira w’amaguru

  • Umwaka watangiye havugwa imyiteguro ya CHAN, Cameroun ibimburira ibindi bihugu gusesekara mu Rwanda, Congo nayo irahagera ikina n’umukino wa gicuti ndetse u Rwanda rurawutsinda, icyizere cyo kwitwara neza kirazamuka …
CHAN 2016 yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame
CHAN 2016 yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame
Abafana bagaragaye muri CHAN, ni gake bagiye baboneka ku bibuga byo mu Rwanda
Abafana bagaragaye muri CHAN, ni gake bagiye baboneka ku bibuga byo mu Rwanda
  • CHAN yarabaye u Rwanda rusezererwa na Congo muri 1/4, iyi ndetse iza no kuzamuka yegukana iki gikombe itsinze Mali ku mukino wa nyuma.
Amavubi yatomboye itsinda ritoroshye
Amavubi yatomboye itsinda ritoroshye
  • Amavubi yasezerewe mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon, biturutse ahanini ku gutakaza umukino wa Ghana mu Rwanda, umukino w’ibirwa bya Maurice iwayo, ndetse bihuhuka Amavubi atsindirwa kuri Stade Amahoro na Mozambique.
  • Abatarengeje imyaka 20 bo bagerageje kwitwara neza, aho babashije gusezerera ikipe ya Uganda yari ifite ibyangombwa by’umukinnyo bidahura, iza guhura n’ikipe ya Misiri ibasezerera kuri Penaliti nyuma y’aho bari babashije kuyitsinda i Cairo, ariko basezererwa kuri Penaliti.

Amavubi yahinduranyije abatoza

Taliki ya 18-08-2016 ni bwo Johnattan McKinstry wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Amavubi nyuma yo gutanga umusaruro muke, aza gusimburwa Kanyankore Gilbert Younde afatanyaije na Eric Nshimiyimana, gusa Taliki 23-08-2016 na we yahise avanwaho na we asimburwa na Jimmy Mulisa, gusa ubu umwaka wa 2016 urangiye Amavubi adafite umutoza utari uw’agateganyo.

Amavubi y’abagore yitabiriye CECAFA ataha adatsinze umukino n’umwe

Nyuma y’igihe iyi kipe y’abagore itibabira amarushanwa atandukanye, iyi kipe yaje gukomorerwa yitabira CECAFA yabereye muri Uganda, iyi kipe yaje gusezererwa idatsinze umukino n’umwe.

Mu ya ndi makuru .....

  • APR yatwaye igikombe cya Shampiona n’amanota 67, yakurikiwe na Rayon Sports yari ifite amanota 61, birangira Muhanga na Rwamagana zisubira mu cyiciro cya kabiri, zisimburwa na Pepiniere na Kirehe, gusa Rayon Sports ntiyatahiye aho kuko yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR Fc igitego 1-0 cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 89.
Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro
  • Nyuma y’imyaka yubakwa, Stade Huye yongeye gutahwa, inabasha kwakira imikino ya CHAN mu itsinda ryari riyobowe na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
  • APR na yo yaranzwe no guhinduranya abatoza kenshi aho uyu mwaka urangiye itojwe na Rubona Emmanuel, Nizar Khanfir, Kanyankore Gilbert Yaounde, Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa.
McKinstry yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Amavubi umwaka ushize
McKinstry yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Amavubi umwaka ushize

APR na Police zari zihagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ntizarenze umutaru, aho APR Fc yasezerewe na Young Afrikans yo muri Tanzania, naho Police Fc igasezerwa n’ikipe ya Vita Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville.

APR mu mikino nyafurika yavuyemo kare
APR mu mikino nyafurika yavuyemo kare

Handball

Abatarengeje imyaka 18 berekeje muri Cameroun na Mali, batsindwa imikino 2 bahuyemo na Cameroun, nyuma berekeza muri Mali aho babashije gutahana umwanya wa 7 batsinze ikipe ya Mali gusa mu makipe bahuye.

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 muri Handball yitwaye neza muri Uganda
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball yitwaye neza muri Uganda

Muri uyu mukino kandi, ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Uganda mu irushanwa ryitwa IHF Challenge trophy, begukana iki gikombe batsinze imikino yose, aho ku mukino wa nyuma batsinze Uganda ibitego 38-32, binabahesha itike yo kuzitabira igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha.

Mu magare ....

Valens Ndayisenga yongeye kwigaragaza, yegukanye Umudari muri Shampiona y’Afurika, anatwara Tour du Rwanda.

  • Taliki ya 24-02-2016 ni bwo Umunyarwanda Valens Ndayisenga yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiona y’Afurika yo gusiganwa ku magare ahabwa umudari wa Zahabu, aza kandi no kongera kwisubiza Tour du Rwanda ya 2016, aho byari bibaye ubwa kabiri ayegukanye nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere wayegukanye muri 2014.
Valens Ndayisenga yongeye kuzamura ibendera ry'u Rwanda muri 2016
Valens Ndayisenga yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri 2016
  • Ikipe y’igihugu kandi y’umukino w’amagare yitabiriye amarushanwa mu bihugu bitandukanye birimo Colombia, Qatar, Algeria, Cameroun, Gabon n’ahandi, ndetse uyu mwaka unarangira Areruya Joseph na Mugisha Samuel basinyiye kuzakinira ikipe yabigize umwuga ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Cricket

Eric Dusingizimana yakoze amateka atarakorwa n'undi wese ku isi
Eric Dusingizimana yakoze amateka atarakorwa n’undi wese ku isi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket Eric Dusingizimana yakoze amateka atarakorwa ku isi nyuma yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama, bituma aninjira mu gitabo cyandikwamo abakoze ibintu bidasanzwe ku isi (Guiness des records).

Basket ball

Shampiyona ya Basketball yasojwe muri Gicurasi 2016 yegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC imaze gutsinda ikipe ya IPRC south 52-45, igitwara imaze gusa imyaka 2 ivutse aho hari hamenyerewe ko ikigugu Espoir BBC ariyo itwara ibikombe iba ihinduye amateka y’uko Espoir yakomeza kwiharira ibikombe.

  • Amakipe yahagarariye U Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu yatashye amara masa.

Mu mwaka ushize w’imikino amakipe 3 arimo Patriots BBC,Espoir BBC mu bahungu ndetse na Ubumwe BBC mu bakobwa niyo yahagarariye U Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu muri Tanzaniya i kuva tariki ya 1 kugera 7 Ukwakira 2016, isozwa amakipe yose yari ahagarariye u Rwanda asezerewe atageze ku mukino wa nyuma.

Patriots BBC ni yo yari yabashije kugera kure aho yasezerewe muri ½ itsinzwe na Ulinzi Bbc yo muri Kenya amanota 64-62, Espoir yo yari yasezerewe ikiri mu matsinda cyokora ibasha kwegukana umwanya wa 5.

U Rwanda kandi rwakiriye FIBA Afrika U18 ...

Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, Angola yatsinze Egypt yegukana igikombe, u Rwanda rurangiza ku mwanya wa gatanu rutsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo, maze arangiza irushanwa akurikirana gutya:1 Angola, 2 Egypt, 3 Mali, 4 Tunisia, 5 Rwanda, 6 Dem.Rep. of Congo, 7 Algeria, 8 Cote d’Ivoire, 9 Uganda, 10 Gabon

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 muri Basketball yabaye iya gatanu
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball yabaye iya gatanu
Angola yegukanye igikombe igishyikirizwa na Perezida Kagame w'u Rwanda
Angola yegukanye igikombe igishyikirizwa na Perezida Kagame w’u Rwanda

Volley ball

Umwaka wa 2016 mu mukino w’intoki wa Volley Ball wasize mu bahungu ikipe y’Ishuri rikuru rya Inatek ryegukanye igikombe cya Shampiyona aho yaje ku mwanya wa mbere igakurikirwa na APR.

Inatek kandi yaje no kwegukana igikombe cy’amakipe yaje mu myanya 4 ya mbere(Carre d’As) aho yatsinze APR bari banahanganiye igikombe cya Shampiyona amaseti 3-2.

Mu bagore ikipe ya RRA(Rwanda Revenue Athaurity) ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona inegukana igikombe cya Carre D’as itsinze ikipe ya APR.

Muri shampiyona ya Volley Ball mu mwaka wa 2016 icyatunguranye ni ukutabona ikipe ya Rayon Sport Volley Ball Club mu makipe 4 ya mbere nyamara ikaba itari yarigeze iburamo kuva yashingwa muri 2013.

N’ubwo ikipe ya Inatek yatwaye igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize ntiyabashije kwitabira imikino nyafurika yagombaga kubera muri Tuniziya kubera amikoro make.

Icyo gihe Minisiteri y’umuco na Siporo yatanze Miliyoni 10 z’amanyarwanda ngo Inatek yiyongerereho maze ubuyobozi bwayo butangaza ko nta bushobozi bufite.

Rwanda Revenue kandi yakoze amateka

Iyi kipe y’abagore yari ihagarariye u Rwanda, yaje gukora aya mateka yo kuba ari yo kipe ya mbere y’abakobwa mu Rwanda igeze murii 1/2 mu gikombe cy’Afurika, iyi kipe yaje gutsindirwa muri ½ na Al Ahly yo mu Misiri

Byari byifashe bite ku bitabiriye imikino olempiki?

Abanyarwanda bakina imikino itandukanye babashije kwitabira imikino olempiki yabereye muri Brezil I Rio De Janeiro nta n’umwe wabashije kwegukana umudali.

Iyi mikino yatangiye kubera i Rio de Janeiro yabaye mu kwezi kwa Kanama 2016, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 7 barimo; Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare mu nzira isanzwe (Road race) wari na kapiteni w’abahagarariye u Rwanda muri iyi mikino aho yari atwaye ibendera ry’igihugu.

U Rwanda kubona umudali mu mikino Olempike bikomeje kugorana
U Rwanda kubona umudali mu mikino Olempike bikomeje kugorana

Barimo kandi Nathan Byukusenge na we usiganwa ku magare ariko mu misozi (Mountain Bike), mu gusiganwa ku maguru u Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwiragiye Ambroise na Mukasakindi Claudette basiganwa muri Marathon mu gihe Nyirarukundo Salomé yasiganwaga muri metero ibihumbi 10,000.

Naho mu koga harimo; Umurungi Johanna muri metero 100 mu byitwa Butterfly na Imaniraguha Eloi muri metero 50 mu byitwa Freestyle.

Muri Jeux Paralympiques ihuza abakinnyi bafite ubumuga, u Rwanda rwari ruhagarariwe mu mikino 2, aho muri Sitting Volleyball, hari ikipe y’igihugu y’abagore mu gihe gusiganwa ku maguru harimo; Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 1.500 ndetse na Ndayisenga Jean Claude, usiganwa muri metero 100 na metero 400.

Aba bakinnyi uko ari 7 nta n’umwe wabashije kuzana umudari uwo ariwo wose mu Rwanda.

Berekeje i Rio, batahira aho ....
Berekeje i Rio, batahira aho ....

2017 iraje, u Rwanda rwihaye intego yo kwitwara neza mu mikino itandukanye, gutegura amakipe y’igihugu kuva ku bakinnyi bakiri bato, ndetse no kwegukana ibikombe mpuzamahanga, amahirwe masa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka