Umwongereza Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024

Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye Tour du Rwanda 2024 yakinwaga ku nshuro ya 16

Ni isiganwa ryatangiye Saa tanu zuzuye imbere ya Kigali Convention Center, ritangizwa na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Blackmore wambaye Maillot Jaune igenzura ko bataza kuyitakaza.

Bakigenda ibirometero bya mbere, abakinnyi 7 bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura bidatinze.

Grmay wa CMC, yaje kongera kuva mu gikundi ngo ayobore isiganwa ndetse abasha no kumara umwanya munini ayoboye wenyine. Abanyarwanda Byukusenge Patrick na Niyonkuru Samuel nabo baje gusohoka mu gikundi ariko nyuma cyongera kubagarura.

Ubwo bendaga gusoza umusozi wa Mont Kigali barenze ahazwi nka Norvege, abakinnyi bose bari bari hamwe, ariko ubwo batangiraga kumanuka i Nyamirambo berekeza Kimisagara, Dostiyev (wa kabiri ku rutonde rusange), Lecerf (wa 4 ku rutonde rusange) ndetse na Gomez bahise bava mu gikundi bajya imbere y’abandi ariko ntibyabahira.

Bazamuka ahazwi nko kwa Mutwe, Blackmore wambaye Maillot Jaune yahise atangira gusiga abandi, akurikirwa na Restrepo Valencia ariko aza gusigara.

Blackmore yakomeje kuyobora isiganwa wenyine ndetse ageraho anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30.

Blackmore w’imyaka 21, yakomeje kuyobora isiganwa wenyine kugera kuri Kigali Convention Centre, yegukana agace k’uyu munsi ndetse ahita anegukana Tour du Rwanda 2024.

Umunyarwanda waje imbere ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric wasorereje ku mwanya wa 15 aho arushwa n’uwa mbere iminota 5 n’amasegonda 13 (5’13"), mu gihe Areruya Joseph ku rutonde rusange ari we waje ku mwanya wa nyuma mu bakinnyi 63 babashije gusoza.

Uko bakurikiranye uyu munsi
Uko bakurikiranye uyu munsi
Urutonde rusange nyuma y'iminsi 8
Urutonde rusange nyuma y’iminsi 8
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka