Bwa mbere Team Rwanda igiye gusiganwa muri Colorado Classic

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye kwitabira isiganwa ry’amagare rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Iyi kipe y’igihugu yatoranijwe mu makipe agomba guhatana mu irushanwa rya Colorado Classic ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika riri ku rwego ruzwi nka 2.HC rikaba ari na ryo rya mbere riri kuri uru rwego ikipe y’ u Rwanda yitabiriye, rikazaba kuva tariki ya 10 – 13 Kanama 2017.

Team Rwanda iritegura kwerekeza muri Amerika
Team Rwanda iritegura kwerekeza muri Amerika

Nyuma y’iminsi mike umukinnyi Areruya Joseph akoze amateka isiganwa rya Giro d’Itallia ry’abatarengeje imyaka 23 aho yegukanye agace muri iri siganwa akaba n’Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace mu isiganwa iry’umukino w’amagare ku mugabane w’Uburayi,ikipe y’u Rwanda yateye indi ntambwe mu ruhando mpuzamahanga aho igiye guhatana mu irushanwa riri ku rwego rwisumbuye itari yarigeze isiganwamo.

Bagiye kongera guhura n'ibihangange, umwaka ushize bahuye na Chris Froome wegukanye Tour de France 2016
Bagiye kongera guhura n’ibihangange, umwaka ushize bahuye na Chris Froome wegukanye Tour de France 2016

Colorado Classic ni isiganwa riri mu cyiciro cya HC (hors catégorie) mu mukino w’amagare kikaba ari cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu byiciro bine by’amasiganwa y’umukino w’amagare agengwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI). Hejuru y’iki cyiciro hari icyiciro kimwe gusa cya WT (world tours) ari nacyo kibarizwamo Tour de France, irushanwa rya mbere ku isi mu magare.

Niyonshuti Adrien (imbere) niwe munyarwanda umaze kwitabira amarushanwa akomeye ku isi arimo na Criterium du Dauphine
Niyonshuti Adrien (imbere) niwe munyarwanda umaze kwitabira amarushanwa akomeye ku isi arimo na Criterium du Dauphine

N’ubwo abakinnyi b’Abanyarwanda barimo Niyonshuti Adrien bamaze gusiganwa mu marushanwa akomeye ku isi arimo nka Criterium du Dauphine, ikipe y’igihugu yari itari itabira isiganwa riri muri icyo cyiciro.

Uretse kuba ari ku nshuro ya mbere Team Rwanda igiye guhatana mu isiganwa riri kuri uru rwego,ni nayo kipe yonyine yo muri Africa iri mu makipe agiye kwitabira Colorado Classic aho iyi kipe y’abasore batandatu izasiganwa n’amakipe asanzwe amenyerewe muri Tour de France nka BCM, Cannondale Drapac na Trek-Segafredo.

Uko uduce tune (Stages) tugize iri rushanwa tuzaba duteye

Team Rwanda yongeye gusiganwa muri Amerika nyuma y’imyaka 10

Mbere yo gusiganwa muri Colorado Classic, ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare izitabira irindi rushanwa rya Cascade Cycling Classic rizaba kuva tariki ya 19 – 23 Nyakanga 2017 muri Leta ya Oregon aho yahurukaga muri 2007 mu irushanwa rya Hood River Classic.

Bonaventure Uwizeyimana uzaba uyoboye bagenzi be
Bonaventure Uwizeyimana uzaba uyoboye bagenzi be

Ikipe izasiganwa muri aya marushanwa yombi izaba iyobowe n’Uwizeyimana Boneventure wamaze kugera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika avuye gusiganwa muri Canada mu ikipe ya Lowestrates.ca cycling team.Izaba igizwe kandi n’Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Bosco,Ukiniwabo Rene,Gasore Hategeka na Munyaneza Didier.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n'abakinnyi batandatu
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu
Bonaventure Uwizeyimana yanatangiye imyitozo muri Amerika, ubu ategereje bagenzi be
Bonaventure Uwizeyimana yanatangiye imyitozo muri Amerika, ubu ategereje bagenzi be

Aya marushanwa yombi ari ku ngengabihe y’amasiganwa yo ku mugabane w’Amerika y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI America Tours)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka