TduRwanda2016: Rubavu yakuwemo,Ishyamba rya Nyungwe ryongerwamo

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangajwe inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2016, aho ishyamba rya Nyungwe riri mu nzira zizifashishwa.

Kiuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Kamena 2016, ni bwo hatangajwe inzira zizifashishwa mu isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda, rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 8.

Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Nk’uko byatangajwe n’itsinda rishinzwe gutegura Tour du Rwanda biteganijwe ko Tour du Rwanda 2016 izatangira taliki ya 13 kugera 20/11/2016, aho izatangira basiganwa umukinnyi ku giti cye maze hakabarwa igihe yakoresheje (Individual Time trial).

Abanyamkuru batangarizwa inzira za Tour du Rwanda 2016
Abanyamkuru batangarizwa inzira za Tour du Rwanda 2016

Iri siganwa rya 2016, rizaba rigizwe n’uduce turindiwi ndetse no gusiganwa umuntu habarwa igihe yakoresheje, maze rikazarangira hakozwe intera ingana na kilometero Kilometero 818.7, mu gihe muri Tour du Rwanda ya 2015, abasiganwa bari basiganywe ku ntera ya Kilometero 939.

Abafatanyabikorwa b’iri siganwa nabo bari bahari

Magnus Mazimpaka ushizwe amasoko n'ubucuruzi muri Kigali Today, ikaba iri no mu baterankunga ba Tour du Rwanda, nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Magnus Mazimpaka ushizwe amasoko n’ubucuruzi muri Kigali Today, ikaba iri no mu baterankunga ba Tour du Rwanda, nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Mukabanana Theonestine ushinzwe itumanaho muri Cogebanque
Mukabanana Theonestine ushinzwe itumanaho muri Cogebanque
Skol na Ferwacy bongeye gusinyana amasezerano
Skol na Ferwacy bongeye gusinyana amasezerano
Havuguruwe amasezerano hagati ya Skol,Cogebanque ndetse na Ferwacy muri Tour du Rwanda
Havuguruwe amasezerano hagati ya Skol,Cogebanque ndetse na Ferwacy muri Tour du Rwanda
Ferwacy na Cogebanque bamaze gusinya
Ferwacy na Cogebanque bamaze gusinya

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2016

Imwe mu nzira yari imenyerewe yavaga Muhanga ijya Rubavu, ndetse na Rubavu kujya i Kigali, zakuwemo ahubwo hongerwamo Karongi-Rusizi ndetse na Rusizi-Huye, mu gihe kandi agace kavaga Rwamagana kerekeza Musanze nako katari muri Tour du Rwanda 2016.

Kugeza ubu, amakipe agera kuri 30 niyo amaze kwiyandikisha kwitabira iri siganwa, harimo nka Bike Aid yo mu Budage ikinamo Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier, ndetse na Dimension Data yo muri Afurika y’epfo ikinamo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego izompinduka ninziza kuko buriwese utuye mugihugu aba agomba kwiheramaso kuribyobyiza.nange nfite impano yogutwara igare umwanya munini ntararuha kandi burihantu none mwamfasha iki?.0727878325&0787603048.Phone number zange. murakoze.

Mugisha.Suna Bab-j. yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka