Shampiona nyafurika y’amagare ibera mu Rwanda yatangijwe ku mugaragaro-Amafoto

Muri Kigali Exhibition Centre hatangijwe ku mugaragaro Shampiona y’Afurika y’amagare igiye kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatatu tariki 13 kugera 18/02/2018

Kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda hagiye gutangira Shampiona y’Afurka y’umukino w’amagare , ikaba igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Ni Shampiona igizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo gusiganwa umuntu ku giti cye, gusiganwa umuntu ku giti cye mu makipe, no gusiganwa mu muhanda bisanzwe ku makipe, byose bikaba mu byiciro by’ingimbi, abatarengeje imyaka 23, abakuru ndetse byose bikaba ku bagore n’abagabo.

Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy aha ikaze abitabiriye iyi SHampiona igiye kubera mu Rwanda
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy aha ikaze abitabiriye iyi SHampiona igiye kubera mu Rwanda

Mu ijambo ry’ikaze muri uyu muhango rya Aimable Bayingana, yijeje abaziryatabira bose ko rizagenda neza

Ati "Ni ubwa kabiri tugiye kwakira iri rushanwa, turabizeza ko rizagenda neza, by’umwihariko kandi tugashima Leta y’u Rwanda iba yadufashije kuritegura neza binyuze muri Ministeri y’umuco na Siporo"

Dr. Mohamed Wagih Azzam, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika, yashimye Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse anashima uruhare rwe mu iterambere ry’Afurika muri rusange.

Yagize ati "Ndashima cyane Paul Kagame Perezida w’u Rwanda ku ruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, si mu Rwanda gusa kuko ni muri Afurika muri rusange, nkamushimira cyane n’uruhare agira mu iterambere ry’Afurika"

Dr. Mohamed Wagih Azzam, Umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare muri Afurika
Dr. Mohamed Wagih Azzam, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika

Amafoto y’uko uyu muhango wagenze

Ikipe y'u Rwanda n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibirori byo gufungura amarushanwa
Ikipe y’u Rwanda n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibirori byo gufungura amarushanwa
Delegasiyo ya Ethiopia
Delegasiyo ya Ethiopia
Igihugu cya Eritrea kiri mu bihabwa amahirwe yo kwegukana imidari myinshi
Igihugu cya Eritrea kiri mu bihabwa amahirwe yo kwegukana imidari myinshi
Intore z'Inyamibwa ziri mu basusururukije ibirori by'uyu munsi
Intore z’Inyamibwa ziri mu basusururukije ibirori by’uyu munsi

Amafoto:Muzogeye Plaisir

Gahunda irambuye ya shampiyona ya Africa izabera mu Rwanda

Ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:
Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018::
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu)– 18,6 km
Hommes Gusiganwa umuntu ku giti cye (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abagabo) – 40,0 km

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu)– 60 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) - 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda -168 km

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka