Obed Ruvogera Usiganwa akoresheje igare ryagenewe amasiganwa niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu n’iminota makumyabiri n’icyenda n’amasegonda makumyabiri n’atanu (3h29’2”) uyu akaba ari uwo mu ikipe y’I Huye Cycling club for all.
Obed Ruvogera yakurikiwe na Emmanuel Rudahunga wo mu ikipe ya Rwamagana aho yakoresheje amasaha 3 n’iminota 29 n’amasegonda 3, ku mwanya wa 3 haza Janvier Hadi, umukinnyi ubarizwa mu ikipe ya Rubavu yakoresheje amasaha 3, iminota 29 n’amasegonda 07. Ku mwanya wa 4 haje uwitwa Innocent Uwamungu wo mu ikipe ya Rubavu akoresheje amasaha 3, iminota 29 n’amasegonda 15.
Nathan Byukusenge niwe waje ku mwanya wa 5, akoresheje amasaha 3, iminota 29 n’amasegonda 53. Titus Ndekezi wakoresheje amasaha 3, iminota 31 n’amasegonda 40, niwe waje ku mwanya wa 6. Ku mwanya wa 7 haje David Nkurunziza, ku mwanya wa 8 haje Jean de Dieu Rafiki, ku mwanya wa 9 haza Emile Bintunimana naho ku mwanya wa 10 haza umunyatanzaniya Mollel Kaka Meliyo.
Mu bihembo byatanzwe ku wabaye uwa mbere mu basiganwa bakoresha amagare asanzwe, yahembwe ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda hamwe n’igare. Uwa kabiri yahembwe amafaranga ibihumbi 70 n’igare, naho uwa 3 ahembwa ibihumbi 60 n’igare.
Mu basiganwa bakoresheje amagare mu cyiciro cy’abasanzwe mu makipe, Ikipe ya mbere yabaye iyitwa Benediction Club ya Rubavu yahembwe ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda n’imyenda yo kwambara. Ikipe ya 2 yabaye Rwamagana yahembwe amafaranga ibihumbi 300 n’imyenda.
Ikipe ya 3 yabaye Huye ihembwa amafaranga ibihumbi 200 n’imyenda naho iya 4 ikaba yabaye Rapide Cycling Club yahembwe amafaranga ibihumbi 100 n’imyenda. Ikipe ya Tanzaniya ikaba yahawe amafararanga angana n’amadolari 100 (ni ukuvuga ibihumbi 60 by’amanyarwanda) yatanzwe na Jonathan Boyer, umutoza w’ikipe y’igihugu.
Umukinnyi witwa Hadi Janvier akaba yahembwe nk’umukinnyi wabashije gufata abakoreshaga amagare asanzwe, we yahembwe ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Aimable Bayingana, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yasabye abakinnyi guhozaho bagakora imyitozo. Yagize ati : ’’Ubu tugiye gushyiraho imyitozo ya buri kwezi’’. Yanasabye kandi abakinnyi gufata neza ibikoresho bahabwa, cyane cyane amagare.
Amakipe umunani y’abagabo agize ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ni yo yitabiriye isiganwa Kigali-Huye hari kandi n’ikipe yaturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya
Benediction club y’i Rubavu, Rapide Bicycle Club, Satellite Club y’I Kayonza, Les amis sportifs y’i Rwamagana, Fly club, Cycling club for all y’i Huye, Kiramuruzi cycling team na Cine Elmay.
Mutijima Abu Bernard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|