Mugisha Moise na Ingabire Diane begukanye isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme (Amafoto)

Kuwa 23 Nyakanga 2023 hakinwe isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme, mu mukino w’amagare mu bagabo ritwarwa na Mugisha Moise hamwe na Ingabire Diane mu bagore.

Serge Rusagara umwana wa Sakumi Anselme avuga yavuze ko bishimira uko irushanwa ryagenze nsetse ko ubutaha bizaba byiza kurushaho
Serge Rusagara umwana wa Sakumi Anselme avuga yavuze ko bishimira uko irushanwa ryagenze nsetse ko ubutaha bizaba byiza kurushaho

Ni isaganwa ryo kwibuka Sakumi Anselme wabaye Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda wazije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryabaga ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ribaye ku nshuro ya mbere mu 2019.

Muri rusange abasiganwa bahagurukirwga kuri BK Arena,bahagurutse ku isaha ya saa sita babanjirijwe n’abatarabigize umwuga babanje guhaguruka, bagakurikirwa n’abari hagati y’imyaka 12-15,abagore bakuru ndetse n’abangavu,abagabo bakuru n’abakanyujijeho ndetse hagaheruka ingimbi.

Ruhumuriza Abraham yegukanye isiganwa mu cyiciro cy'abakanyujijeho
Ruhumuriza Abraham yegukanye isiganwa mu cyiciro cy’abakanyujijeho

Mu cyiciro cy’abagabo bakuru Mugisha Moise ukinira ikipe ya Benediction Club niwe wegukanye isiganwa aho ibilometero 102.6 yabisiganwe akoresheje amasaha 2 n’iminota 45 n’amasegonda 51 akurikirwa na Byukusenge Patrick nawe bakinira ikipe imwe wabaye uwa kabiri akoresheje amasaha 2 n’iminota 52 n’amasegonda 30 mu gihe Nsengiyumva Shemu ariwe wabaye uwa gatatu.

Mwamikazi Djazila yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy'abakuze mu bakobwa
Mwamikazi Djazila yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy’abakuze mu bakobwa

Muri iki cyiciro cy’abagabo kandi ariko noneho mu batarengeje imyaka 23 Hashim Tuyizere niwe wegukanye isiganwa akurikirwa na Uhiriwe Espoir wabaye uwa kabiri mu gihe Shyaka Yusufu ariwe wabaye uwa gatatu.

Mu bakobwa bakuru Ingabire Diane ukinira CANYON/SRAM Generation niwe wegukanye isiganwa akoresheje isaha 1 n’iminota 59 n’amasegonda 18 mu gusiganwa ibilometero 81.4 akurikirwa na Mwamikazi Djazila ukinira ikipe ya Ndabaga Women Team ku mwanya wa kabiri wakoresheje amasaha 2 n’iminota 4 n’amasegonda 22 naho Marthe Ntakirutimana nawe wa Ndabaga Women Team yegukana umwanya wa gatatu akoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 45.

Byukusenge Mariata wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa bakiri bato
Byukusenge Mariata wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa bakiri bato

Muri iki cyiciro cy’abakobwa ariko mu bakiri bato umwanya wa mbere wegukanywe na Byukusenge Mariata akurikirwa na Uwera Aline mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Iragena Charlotte.

Mu cyiciro cy’abakanyujijeho mu mukino w’amagare bakinaga nk’ababigize umwuga Ruhumuriza Abraham niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Matovu David ku mwanya wa kabiri mu gihe Rafiki Jean de Dieu yabaye uwa gatatu.

Tuyizere Hashim yegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23
Tuyizere Hashim yegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23

Uretse kuba mu buyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare ari Visi Perezida waryo, Sakumi Anselme, uzirikanwa muri iri siganwa yari afite uruganda rw’amagare yitwaga Maguru. Uyu mubyeyi akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari hamwe n’umugore we.

Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme ryabaga ku nshuro ya kabiri
Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme ryabaga ku nshuro ya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka