Gasore Hategeka ni we wasize abandi muri ‘Ascension des mille collines’

Gasore Hategeka, umukinnyi w’ikipe ya Benediction Club ya Rubavu niwe wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Huye-Kigali rizwi ku izina rya ‘Ascension des milles collines’, ryabaye ku cyumweru tariki 23/06/2013.

Muri iryo siganwa ryamaze kugirwa shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare, Nathan Mukusenge na Bonaventure Uwizeyimana nibo bari bigaragaje cyane kuva i Huye kugera mu mujyi wa Kigali kuko aribo bagendaga imbere bagenda bahasimburana.

Gasore Hategeka wari wakunze kugenda mu bikundi by’inyuma, yatunguye abantu ubwo yanyuraga kuri Nathan Byukusenge aho bita Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, akagera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariwe uri ku mwanya wa mbere.

Gasore Hategeka avuga ko yari amaze iminsi myinshi akora imyitozo ikomeye cyane cyane yibanda ku byo bita gusatira, bikaba byaramufashije cyane muri iryo siganwa, cyane cyane ku musozo waryo ava Nyabugogo kugera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho yanyuriye kuri Ntahn Byukusenge.

Intera ya kilometero 132 basiganwaga, Gasore yayirangije mu masaha atatu, iminota 45 n’amasegonda 56, akurikirwa na Bonaventure Uwizeyimana na Nathan Byukusenge bose bakaba bakinana mu ikipe ya Benediction Club ya Rubavu, ikaba ari nayo kipe yegukanye umwanya wa mbere.

Gasore Hategeka unasanzwe akinira ikipe y'igihugu ni we wasize abandi bose.
Gasore Hategeka unasanzwe akinira ikipe y’igihugu ni we wasize abandi bose.

Muri iryo siganwa Hadi Janvier ukinira muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya MTN Qubekha yaje ku mwanya wa kane, naho Abraham Ruhumuriza aba uwa gatanu.

Gasore wabaye uwa mbere yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 80, Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa kabiri ahabwa ibihumbi 60 naho Nathan Byukusenge wabaye uwa gatatu ahabwa ibihumbi 40.

Ikipe ya Benediction Club yaje ku mwanya wa mbere yahawe ibihumbi 200. Umuyobozi wungirje mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, Festus Bizimana, avuga ko kuva iri siganwa ryagizwe shampiyona y’igihugu, ngo bizafasha cyane abakinnyi kwiyongerera amanota ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI).

Ibi kandi ngo bizanabafasha kumenyekana hirya no hino ku isi, bikazabakingurira amarembo yo kubona amakipe akomeye abifuza.

Isiganwa Ascension des milles colilines, mu myaka ibiri ishize ryegukanywe na Adrien Niyonshuti usigaye akinira mu Butaliyani, ariko uyu mwaka ntabwo yaryitabiriye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUFASHANABUZEAKAZA

HATEGEKA yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka