Tour du Rwanda: Emile Bintunimana yegukanye agace ka kabiri Kigali-Huye

Umunyarwanda yegukanye agace ka kabiri ka Kigali - Huye, mu marushanwa ya Tour du Rwanda ari kubera mu Rwanda.

Bintunimana ukinira Team Rwanda-Muhabura, yegukanye aka gace, nyuma yo gukoresha amasaha 3 n’iminota 18 ku bilometero 120.3, kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2015.

Bitungimana abaye Umunyaranda wa kabiri wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva yatangira.
Bitungimana abaye Umunyaranda wa kabiri wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva yatangira.

Ashoboye kwegukana iyi nsinzi nyuma y’akazi gakomeye kagiye gakorwa n’abakinnyi b’u Rwandaby’umwihariko mu bilometero 20 bya nyuma..

Emile Bintunimana yabashije gusiga abandi, aho ubwo bageraga aho basoreza yaje gufashwa cyane na Ruhumuriza Abraham wari uri imbere mbere gato y’uko basoza.

Yashimwe n'umuyobozi w'akarere ka Huye, Muzuka.
Yashimwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Muzuka.

Abakinnyi bahagurutse i Kigali ku i saa Tatu zuzuye,bakomeza kugenda kugera mu bice bisatira akarere ka Kamonyi, aho umukinnyi Bescond Jeremy wa Haute Savoie na Kangangi Suleiman wa Kenya baje gufata icyemezo basiga abandi bakinnyikugera n’aho baje gusiga abandi iminota 2 n’amasegonda 10.

Ikinyuranyo cy’iminota cyatangiye kugabanuka ubwo bageraga mu bice bya Rusatira, abasore b’u Rwanda barimo Ruhumuriza Abraham, Aleluya Joseph, Byukusenge Patrick na Hakuzimana Camera baza kwiharira imyanya ya mbere bahanganye n’abakinnyi ba Eitrea.

Yahawe igihembo na Skol nk'umukinnyi mwiza w'umunsi.
Yahawe igihembo na Skol nk’umukinnyi mwiza w’umunsi.

Uko amakipe yarushanyijwe

Andi mafoto:

Isiganwa rya Tour du Rwanda uyu mwaka ryari ritegerejwe na benshi.
Isiganwa rya Tour du Rwanda uyu mwaka ryari ritegerejwe na benshi.
Abanyehuye bari baje kwihera ijisho.
Abanyehuye bari baje kwihera ijisho.
Itsinda rivuye ku ntara y'iburengerazuba ryakoze isuzuma ku mihigo muri Karongi ryasanze iri ku kigero cyiza
Itsinda rivuye ku ntara y’iburengerazuba ryakoze isuzuma ku mihigo muri Karongi ryasanze iri ku kigero cyiza

Amafoto:Muzogeye Plaisir

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe Nkabanyarwanda Dushyigikiye Abakinnyi Bacu b’Urwanda bari Mw’Irushanwa kdi Twizeye ko Tuzongera kucyegukana Nk’Abanyarwanda.Imana Ibahe Amahirwe n’Umugisha

Jonathan Murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka