Shampiyona: APR FC yaratsinze, Rayon Sports FC iratsindwa

Ku umunsi wa kane wa shampiyona amakipe yagaragaza ko ashobora kuzahangana na APR bitewe n’abakinnyi yaguze nka Rayon Sport na Police FC yombi yatakaje amanota atatu.

Nyuma yo gustindira AS Kigali kuri stade Regional I Nyamirambo ibitego 2 ku busa, APR FC, ikipe irimo guhagarara ku gikombe cya shampiyona ibitse, yatangiye gusiga amakipe zihanganye.

Ibi ikaba yabigezeho kuri icyi cyumweru ibikesha ibitego by’abasore bahagaze neza muri iyi minsi Olivier Karekezi kapiteni w’iyi kipe n’umunya Uganda Dan Wagaluka.

Rayon Sport, mukeba wa mbere wa APR FC, yatakaje amanota imbere ya La Jeunesse yiganjemo abakinnyi bakiri bato kandi byagaragaraga ko bamenyeranye cyane bayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikindi cyaje gukomeza uyu mukino ni Emmanuel Ruremesha, umutoza wa La Jeunesse wahoze atoza Rayon Sport akaba yari ayizi neza ndetse na nyuma y’umukino akaba yaradutangarije ko yifuzaga gutsinda Rayon sport kugirango agaragaze ko La Jeunesse atari ikipe yisukirwa kandi ko na we akiri umutoza ukomeye.

Jean marie Ntagwabira, umutoza wa Rayon Sport n’ubwo yatsinzwe ngo ntiyababaye bitewe n’uko hari abakinnyi be bakomeye bakina inyuma batagaragaye muri uwo mukino avuga ko atarenganya abahakinnye n’ubwo ngo ari bo ntandaro yo gutsindwa

“Twabuze amahirwe menshi imbere y’izamu ariko, kandi n’ibitego twatsinzwe byatewe n’abakinnyi bakina inyuma ariko simbabaye kuko abakinnyi nari nizeye ko bakina nka Iddy Nshimiyimana, Mbanza Hussein, Tambwe Floribert, ku munota wa nyuma byaje guhinduka, gusa abakinnye bakoze ibyo bashoboye cyane ko abenshi badasanzwe babanza mu kibuga”

Gusa ngo Ntagwabira yizeye kuzaba afite abakinnyi be bose bakomeye ubwo azaba ahanganye na APR FC, ikipe yanatoje igihe kirekire, mu mukino utaha uzahuza aya makipe tariki ya 23 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Police FC, ni indi kipe yatangiye shampiyona ifite umuvuduko inatsinda ibitego byinshi, yagaragazaga ko ishobora kuzahangana na APR na Rayon Sport ikazitwara igikombe, dore ko n’umutoza wayo w’umunya Serbia Goran Kuponovic, yatakaje amanota abiri I Huye imbere ya Mukura VS nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Umukino wa Marine na Etincelles wari utegerejwe n’imbaga y’abanya Rubavu kubera guhangana bitajya bishira hagati y’aya makipe warangiye Etincelles atahanye amanota atatu nyuma yo gusinda Marine ibitego 2 ku busa kuri Stade Umuganda.
Kuri Stade yo ku Mumena, Kiyovu Sport izahagararira u Rwanda mu mikino ya confederation Cup yahatsidiye bitagoranye Amagaju ibitego 3 kuri 1. Shyaka Jean, Akili Mabula na Serugaba Erc bose barebye mu ncundura.

Amakipe yazamukiye rimwe mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ndetse akaba yombi yari yanatangiye shampiyona yitwara nabi, Nyanza FC na Espoir zo zanganyirije ubusa ku busa i Nyanza.

Ubu APR iri ku isonga n’amanota 12, Etincelles irayikurikiye n’amanota 10 Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu ifite amanota 9 mu gihe Police FC iza ku mwanya wa kane n’amanota 8.

Amakipe ya nyuma ni Marine iri kumwanya wa 12 nta nota na rimwe ifite ikaba ibanzirizwa na AS Kigali iri ku mwanya wa 11n’inota rimwe.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka