Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chuckuemeka ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri shampiyona kugeza ubu nyamara yaraje ashidikanywaho na benshi.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 02 Ukuboza 2023.
Ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 biyifasha gufata umwanya wa kabiri.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/12/2023 kugeza ku Cyumweru 03/12/2023, mu Karere ka Huye harabera igikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya mbere “National Talent Day”.
Umunyarwanda Iradukunda Jean Bertrand wakinnye mu makipe menshi yo mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga
Umunya-Brazil Ronaldinho Gaúcho wamamaye mu mupira w’amaguru ategerejwe mu Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho
Ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe atandukanye azahabwa arenga ibihumbi 50 by’amadolari kubera gukina imikino Nyafurika.
Ikipe ya AS Kigali yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Cassa Mbungo Amdré
Ikipe ya APR FC yatsindiye Sunrise i Nyagatare mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023 ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere.
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda mu irushanwa rya CECAFA.
Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023.
Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ngarukamwaka ry’abato ry’abatarengeje imyaka 15 rya Jr NBA League, aho amakipe ya Lycée de Kigali mu bagabo na GS Marie Reine Rwaza mu bagore ari bo begukanye ibikombe.
Mu irushanwa ryitwa Coupe du Rwanda ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ay APR HC mu bagabo, na Kiziguro SS mu bagore ni yo makipe yegukanye ibikombe
Mu mpera z’iki Cyumweru kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, i Gisagara hakiniwe imikino y’agace ka kabiri ka shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo Musanze, Gisagara na Gasabo zitsinda imikino yazo yose.
Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Rwanda Energy group (REG VC) yongeye gukora mu jisho amakipe bahanganye muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda isinyisha abakinnyi 2 bakomeye mu karere.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri diviziyo ya 5 zatsinzwe kuri penailti (5-4) mu mukino wa gicuti mu mupira w’amaguru zakinnye na Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania Force Defence Force (TPDF).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, ku bibuga bitandukanye mu Rwanda hakiniwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR FC na Rayon Sports zinganya imikino yazo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, Ikipe ya Manchester City yanganyirije na Liverpool 1-1 ku kibuga cya Manchester City, Etihad Stadium, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, amakipe yombi akomeza kuyobora urutonde.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe yu Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe ya Somalia 1-0 mu mukino wabo wa mbere w’irushanwa rya CECAFA iri kubera muri Kenya.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu na APR VC, Gisubizo Merci yahagaritswe mu bikorwa bya volleyball byose umwaka wose nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu irushanwa rya Zove V riherutse ku bera mu Rwanda.
Nyuma y’ikiruhuko cya FIFA cyakinwemo imikino y’amakipe y’ibihugu, shampiyona zikomeye i Burayi zirongera gukinwa aho umukino ukomeye uhuza Man City na Liverpool mu gihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu saa munani n’igice.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje amakipe 16, ndetse n’inzira zizakoreshwa mu isiganwa "Tour du Rwanda 2024"
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yasuye ikipe ya Feyenood yo muri iki gihugu bakagirana ibiganiro bigamije kwiga ku bufatanye hagati y’iyi kipe n’u Rwanda.
Guhera kuri uyu wa Kane mu Rwanda hatangiye irushanwa ryo koga rihuza ibihugu 10 bivuye mu Karere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023).
Abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bongeye kubona uburyohe bwa Volleyball ku rwego rwo hejuru mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu ryabereye i Kigali kuva tariki ya 13 kugeza tariki 19 Ugushyingo 2023.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya ukomoka muri Guinnea, Alsény Camara Agogo, wakinnye irushanwa rya CHAN 2016 ryabereye mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje Umurundi Bipfubusa Joslin nk’umutoza wayo mushya asimbuye Petros Koukouras.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buramara impungenge abatuye ako Karere by’umwihariko abafana Musanze FC, bubabwira ko Stade Ubworoherane izakomeza gukinirwaho imikino ya Shampiyona.
Ni umukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Karere ka Huye, byanatumaga umupira utabasha gutembera neza kubera amazi yari ari mu kibuga.
Ikipe ya Orion Basketball Club ku bufatanye n’inzego zitandukanye batangije igikorwa biyemeje cyo gutera ibiti mu turere twose tw’u Rwanda.