Bariga uko ubwenge buhangano bwakoreshwa bugatanga umusaruro nta cyo bihungabanyije

Mu Rwanda hateraniye inama yo ku rwego rw’Igihugu y’iminsi ibiri irimo kwigira hamwe uko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwakoreshwa bugatanga umusaruro butagize icyo buhungabanya.

Inama ihuriyemo impuguke zitandukanye mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Inama ihuriyemo impuguke zitandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Ni inama ihurije hamwe inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hamwe n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Muri 2021, nibwo UNESCO yemeje ko amahame ayobora ibihugu mu nama nkuru y’uwo muryango mu rwego rwo gutanga imirongo migari igenderwaho ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubwenge bukorano atari uko hari icyabaye ahubwo ari ukugira ngo hakumirwe ikibi gishobora guturuka mu ikoreshwa ryabwo.

Victor Muvunyi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, avuga ko nubwo mu Rwanda hari ibyo batangiye ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano, ariko hari n’imirongo migari y’uburyo iryo koranabuhanga ryakoreshwa mu Rwanda.

Ati “Harimo kongera ubumenyi kuri iryo koranabuhanga, gutegura abantu bakoresha iryo koranabuhanga no kongerera ubushobozi izindi nzego, zaba iz’ubuhinzi, haba mu mashuri cyangwa n’ahandi. UNESCO hari inama yagiriwe, baje kugira ngo dukorane, turebe imirongo migari ku bwenge bukorano icyo ivuga, ibimaze gukorwa mu bifatika, barebe ko koko hari aho bigendanye n’imirongo migari yatanzwe, hakazarebwa icyakurikiraho nyuma.”

Bimwe mu bisabwa birimo kuba imbonwa (Data) zidashobora kujya ahagaragara nyiri ubwitwe atabizi, kubera ko ukoresha ikoranabuhanga aba agomba kumenya ko ayo ari amategeko abigenga.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, avuga ko hari inyingo yakozwe ijyanye no kugira ngo abantu batandukanye n’ibihugu bamenye ukuntu bifata cyangwa bitwara mu gukoresha ubwenge bukorano.

Ati “Nk’uko mubizi ni ubumenyi buje vuba, bugezweho kandi bugenga Isi yose, ndetse no mu bintu bitandukanye, kuko tububona mu burezi no mu bundi bumenyi butandukanye bujyanye n’ubuhinzi, n’uburyo bwo kuvura, gutwara abantu n’ibintu, ni ubumenyi ubona ahantu hatandukanye kandi bugiye kuzaba buyobora Isi.”

Akomeza agira ati “Byabaye ngombwa kugira ngo UNESCO ifate iya mbere, ishyireho ingamba zo kugira ngo abantu bamenye ukuntu babyitwaramo, agaciro bifite, uko bakorana, buzuzanya, kugira ngo birusheho kuba byagira akamaro, abantu bakorana neza hatagize abahutaza abandi, kuko ibintu nka biriya byose bijyanye n’ubumenyi, iyo bitagenzuwe neza cyangwa ngo bihabwe umurongo umeze neza, bishobora kuba byagira ingaruka itari nziza, inama ikaba ari iyo kugira ngo abantu babyumve kimwe, basobanukirwe n’iyo nyigo yakozwe.”

Bimwe mu byo abahuriye muri iyi nama barimo gusobanurirwa ni amabwiriza n’uburyo akurikizwa, kugira ngo iryo koranabuhanga ry’ubwenge buhangano rinogere abo rigenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka