Girls in ICT barashaka abakobwa n’abagore benshi mu ikoranabuhanga

Abagize umuryango Girls in ICT w’abakorerabushake bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, baravuga ko bishyize hamwe kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa bato kandi babashishikarize kurijyamo.

Umuyobozi wa Girls in ICT, Lucy Mbabazi, avuga ko Girls in ICT igizwe n’abakobwa n’abagore 30 bakora akazi gatandukanye haba mu nzego za Leta no mu yandi ma sosiyete n’ibigo by’abikorera, kerekeranye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Lucy Mbabazi, Umuyobozi wa Ms Geek, ashishikariza abagore n'abakobwa gutangira gutegura imishinga y'ikoranabuhanga hakiri kare bakazajya mu marushanwa ya Ms Geek 2017 ari benshi.
Lucy Mbabazi, Umuyobozi wa Ms Geek, ashishikariza abagore n’abakobwa gutangira gutegura imishinga y’ikoranabuhanga hakiri kare bakazajya mu marushanwa ya Ms Geek 2017 ari benshi.

Ngo bishyize hamwe bagamije gushishikariza abandi bagore n’abakobwa kubyitabira kuko umubare wabo ukiri muto.

Iyi ngo ni yo mpamvu ku wa Gatandatu, tariki 30 Mata 2016 kuri Serena Hotel i Kigali, hazaba hari irushanwa ryitwa Ms Geek Rwanda, aho abakobwa bagaragaza ubuhanga n’ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga.

Mbabazi ati “Ni yo mpamvu twakoze na Ms Geek kugira ngo twereke abakobwa ko ushobora kureba ibibazo biri mu muryango wawe cyangwa aho utuye, ugatekereza uko wabikemura ukoresheje ikoranabuhanga.”

Ni ubwa gatatu iri rushanwa rigiye kuba. Kuri iyi nshuro, abakobwa batanu ni bo batoranyijwe mu bandi 130 bari bitabiriye irushanwa, bakaba ari bo bazahatanira umwanya wa Ms Geek Rwanda.

Bafite imishinga bakoze ijyanye n’ikoranabuhanga bakazarushanwa kuri uwo munsi bamurika n’imishinga yabo kugira ngo barebe uwarushije abandi mu gukora umushinga mwiza w’ikoranabuhanga.

Uwa mbere ahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri agahabwa miliyoni imwe, naho uwa gatatu agahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko kuri bose hakiyongeraho mudasobwa (Laptop), telephone zigezweho (Smart phone), n’amahugurwa.

Na nyuma y’irushanwa, bakomeza kwitabwaho kugira ngo harebwe aho imishinga yabo igeze ndetse niba hari n’ubundi bufasha bakeneye na bwo bakabuhabwa hakurikijwe ubushobozi buhari muri Girls in ICT.

Twahirwa Merab avuga ko Ms Geek yashinzwe hagamijwe kwereka abagore ko umuntu ashobora kureba uko yakemura ibibazo biri mu muryango we yifashishije ikoranabuhanga.
Twahirwa Merab avuga ko Ms Geek yashinzwe hagamijwe kwereka abagore ko umuntu ashobora kureba uko yakemura ibibazo biri mu muryango we yifashishije ikoranabuhanga.

Twahirwa Merab, umwe mu banyamurwango ba Girls in ICT mu Rwanda, agira ati “Turashishikariza abandi bakobwa ko hari Ms Geek izakurikiraho mu mwaka utaha wa 2017, turashishikariza by’umwihariko abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, muri za kaminuza no mu mashuri y’imyuga kwitabira aya marushanwa.”

Kwiyandikisha mu marushanwa y’umwaka utaha bizatangira muri Mutarama 2017, ubu abakobwa n’abagore bakaba bashishikarizwa gutangira gutekereza imishinga y’ikoranabuhanga bazatanga muri ayo marushanwa ya Ms Geek 2017.

Ubusanzwe, umunsi wa Ms Geek bawuhisemo bagendeye ku munsi mpuzamahanga wahariwe gushishikariza abakobwa n’abagore kwitabira ikoranabuhanga (Girls in ICT Day).

Ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku wa Kane wa nyuma w’ukwezi kwa Mata. Uyu mwaka, hazaba ari ku itariki ya 28 Mata 2016, ariko mu Rwanda uzizihizwa ku wa 30 Mata kugira ngo uhuzwe n’igikorwa cya Ms Geek cyo gutoranya umushinga mwiza mu ikoranabuhanga w’umwe mu bakobwa batanu bazarushanwa.

Muri iri rushanwa, harebwa ibitekerezo abakobwa bafite, hakabaho kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bafasha sosiyete nyarwanda gukemura ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane. nonese kugirango umuntu abe umunyamuryango wanyu bisaba iki?

valentine kwitonda yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka