SACCO zifite impungenge ku ikoranabuhanga zahawe gukoresha ridahuza raporo

Ikoranabuhanga mu bigo by’imari bibitsa bikanaguriza ni imwe mu nzira zihutisha gutanga serivisi, kandi rikabika amakuru yizewe hirindwa kwibeshya kwa muntu mu gukora raporo.

SACCO Seruka Gisenyi, ni imwe mu zatangiye kugeragerezwamo ikoranabuhanga
SACCO Seruka Gisenyi, ni imwe mu zatangiye kugeragerezwamo ikoranabuhanga

Kuva mu mwaka wa 2009, mu Rwanda mu mirenge imwe hatangijwe Koperative zo kubitsa no kugurizanya (SACCOs), mu kwegereza abaturage ibigo by’imari, hagamijwe kubafasha kubona hafi yabo aho babitsa bakabona n’inguzanyo batagombye gukora ingendo zivunanye.

Kubera imiterere y’aho zagiye zishyirwa, Sacco nyinshi mu Rwanda ntiziratangira gukoresha ikoranabuhanga, ahubwo zikoresha amafishi n’udutabo, igikorwa Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga (RISA), bashaka guhindura Sacco zose zigakoresha ikoranabuhanga.

Kuva umwaka wa 2020 watangira, Sacco eshatu mu gihugu ni zo ziri gukorwaho igerageza ry’ikoranabuhanga. Izo Sacco ni iya Gisenyi, Rutunga na Kanombe, ubu zirimo kwinjira mu nzira y’ikoranabuhanga, ariko abarikoresha bavuga ko bavunika kubera ko rigifite ibibazo byo guhuza raporo z’inguzanyo.

Sacco Seruka ikorera mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, iri muri Sacco zatangiye mbere y’izindi mu gihugu, ubu ikaba ifite abanyamuryango 12,298 ndetse ikaba iri kugeragerezwamo ikoranabuhanga rigomba kuzashyirwa muri Sacco zose igihe ryagenze neza.

Ni Sacco imaze gutanga inguzanyo za miliyari ebyiri kuva muri 2011, inguzanyo zitangwa kandi zikishyurwa kuko amafaranga asigaye hanze ari miliyoni 817 ayandi yagiye yishyurwa.

Mutabazi Rwigina Paul, umucungamutungo wa Seruka Sacco, avuga ko ikoranabuhanga riri mu igerageza hari byinshi ryabafashije, ariko ko rigifite inenge mu guhuza raporo y’inguzanyo no gutinza raporo.

Agira ati “Ikintu kibura cyane cyane, iyo barangije paji imwe, bajya gukosora bigahindura ibyari byakozwe, ugasanga biragenda gahoro kandi byagombye kwihuta, twasize uburyo twakoragamo dukoresha ibitabo, ubu buryo buratinda. Ibaze ko hari ibyo twabahaye mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka n’ubu bitarajyamo, urumva bitinza amakuru kandi byagombye kwihuta”.

Rwigina avuga ko kubarira umuturage inguzanyo ikoranabuhanga ribikora neza, ikibazo ari ukureba ku bantu batinda kwishyura inguzanyo.

Ati “Ntishobora kutubwira umuturage wakererewe kwishyura inguzanyo kugera ku ijanisha rya 50%, cyangwa hejuru yaryo kugira ngo harebwe abatinda. Ibyo twifuza ni ukwihutisha raporo muri BNR, raporo dukoze n’intoki, usanga itandukanye n’iyakozwe n’ikoranabuhanga kandi ari imibare imwe, mu gihe muri raporo y’amafaranga nta kwibeshya”.

Ikindi iri koranabuhanga rigomba kuzajyanwa muri za Sacco rinengwa, harimo kuba guhuza imibare mu nyungu bidahura.

Ati “Dufite impungenge ko iri koranabuhanga rishobora gushyirwa mu zindi Sacco kandi ritaratunganywa neza, ni yo mpamvu twabibwiye Minisitiri w’Ubucuruzi kugira ngo adukorere ubuvugizi, abakozi babikora baba bavuga ko nta kibazo ryashyirwa mu yandi ma Sacco kandi hakirimo inenge.

Twifuza ko twe dukoreshwa mu igerageza bibanze bigende neza, nibirangira ntakibazo babijyane mu zindi Sacco, bakiyiduha badusabye kutongera gukoresha ibitabo ariko gukora raporo ya Mutarama na Gashyantare byaratugoye tuyohereza muri Werurwe”.

Sacco Seruka ivuga ko ikorana cyane n’amatsinda y’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bahabwa inguzanyo badatanze ingwate mu kubafasha kwiteza imbere, ibi bikaba bisaba ubwitonzi mu kubara inguzanyo bahabwa no kureba abatinda, mu gihe ikoranabuhanga ritabyerekana neza.

Akomeza agira ati “Nk’ubu dufite inguzanyo dutanga ku bagore bakora ubucuruzi buciriritse harimo n’abambukiranya umupaka, tubaha inguzanyo y’ibihumbi 90 bakishyura mu mezi atandatu, kandi izi nguzanyo ni zo nyinshi dutanga kuko zizamura abatugana.

Ibi bikaba byaratumye tugira andi mashami adufasha kwegera abo dukorana na bo, iri koranabuhanga twifuza ko ridufasha uko abahabwa inguzanyo bishyura hamwe n’abatinda”.

Sacco Seruka ivuga ko ikoranabuhanga mu kubara inguzanyo no gukurikirana uko abayifata bishyura bizabafasha gukurikirana amatsinda bakorana 15, koperative zirindwi zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hamwe na koperative zambutsa ibicuruzwa hagati ya Goma na Gisenyi, hamwe n’izitwara abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi.

Ubu buyobozi buvuga ko mu nguzanyo bwatanze, miliyoni 20 zishyuwe nabi, ikindi ngo kubera icyorezo cya COVID-19, bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse bambukiranya umupaka bagowe no kwishyura kubera ifungwa ry’umupaka n’ihagarikwa ry’ibikorwa hamwe na hamwe.

Umuyobozi wa Seruka Sacco Kazagwa Uwamwezi Dativa, avuga ko bagejeje ku bayobozi b’akarere n’Umurenge wa Gisenyi ikibazo cy’ikimoteri cy’isoko rya Mbugangari gishyirwamo imyanda ivuye mu isoko kiri ku muryango wa Sacco, bikabangamira abayigana cyane cyane mu gihe cy’imvura ariko batarabibonera igisubizo.

Uyu muyobozi avuga ko bagifite n’ikibazo cy’icyangombwa cy’ubutaka cya Sacco kuko batigeze bagihabwa kandi bikabagiraho ingaruka mu gushaka inguzanyo mu mabanki.

Amakuru Kigali Today yashoboye kubona akaba ari uko atari Sacco ya Rubavu ifite iki kibazo gusa, ahubwo Sacco zagiye zihabwa ubutaka n’akarere ngo ntizifite ibyangombwa by’ubutaka kandi bizigiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo umucungamutungo wa Seruka avuga nibyo nibabanze batunganye ikoranabuhanga nirimara kunozwa ribone gukwirakwizwa muyindi mirenge saccos.Ikindi Sacco hafi ya zose mu gihugu nta byangombwa by’aho zikorera zifite ukibaza uti"uturere tubuzwa n’iki kuziha ibyangombwa by’ubutaka"!

Ndagijimana Fulgence yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka