Rusizi: Mu iterambere batekerezaga ntibabaragamo internet ya 4G

Abatuye mu Karere ka Rusizi bavuga ko mu iterambere batekerezaga rizabageraho vuba batigeze bakeka ko nabo bakwegerezwa internet yihuta izwi nka 4G.

Rusizi hafunguwe ahantu abaturage bazajya basanga internet ya 4G
Rusizi hafunguwe ahantu abaturage bazajya basanga internet ya 4G

U Rwanda rurihuta mu iterambere ku buryo n’ibice by’icyaro hagiye hashyirwa ibikorwaremezo mu gihe mbere byagarukiraga mu mijyi mikuru nka Kigali.

Abo baturage bavuga ko bakoreshaga internet isanzwe ariko ikaba itashoboraga guhaza ibyifuzo byabo bya buri munsi, cyane cyane ko serivisi nyinshi mu Rwanda zisigaye zifashishwa ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza internet yo mu bwoko bwa 4G, ari nayo yihuta kurusha izindi ku isi, yafunguye ishami rizwi nka 4G Square muri ako karere,ku buryo abantu bahahurira bagakora gahunda zabo banaganira.

Sibomana Jean Baptiste utuye mu Mujyi wa Rusizi, yavuze ko kwegerezwa izo serivisi bizabafasha kubona serivisi bakeneraga ariko bakanakangurira abanyeshuri kuyifashisha mu masomo yabo.

Abantu benshi barimo urubyiruko bahise batangira kugana ahatangirwa internet ya 4G
Abantu benshi barimo urubyiruko bahise batangira kugana ahatangirwa internet ya 4G

Yagize ati “Tugiye kumenya amakuru yose y’ahandi kandi binadufashe kugera kuri serivisi zikenera internet nka Irembo. Kutwegereza iyi internet kandi bizanatuma abantu barushaho kwitabira gutunga telefoni zizwi nka ‘Smart phones’”.

Karomba Mark umuyobozi mukuru muri 4G-KTRN yavuze ko kugeza 4G muri Rusizi biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa byo kwegereza abaturage internet.

Ati “Dushaka ko buri Munyarwanda yitabira gukoresha internet yihuta ya 4G, kuko izabafasha gukora akazi kabo neza, gutera imbere no kumenya amakuru y’ahandi byihuse.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic n'umuyobozi muri KTRN, Karomba Mark, bafungura ku mugaragaro 4G Square mu Mujyi wa Rusizi
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic n’umuyobozi muri KTRN, Karomba Mark, bafungura ku mugaragaro 4G Square mu Mujyi wa Rusizi

Harerimana Frederic, umuyobozi w’Akarere Rusizi, yavuze ko kwegerezwa iyo internet bizabafasha kwegerana n’abaturage biruseho n’abandi Banyarwanda.

Yanahamagariye abacuruzi, abanyamahoteli n’abakora mu bitaro n’amakoperative gukoresha internet ya 4G, kuko yihuta kandi ikazabafasha gukora byinshi mu gihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka