Kuki hari ibibazo bitegereza guca kuri Twitter kugira ngo bikemurwe?

Ikoranabuhanga rya Internet ni kimwe mu bikomeje gutezwa imbere mu Rwanda. Ibi bituma rigera ku baturage benshi, aho bahurira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye baganira, bakamenya amakuru, ndetse zimwe zikavugirwaho akarengane n’ibibazo abaturage bahuye na byo.

Uyu ni umwe mu banyujije ibibazo byabo kuri Twitter. Perezida Kagame yamwemereye ko agiye kugikurikirana
Uyu ni umwe mu banyujije ibibazo byabo kuri Twitter. Perezida Kagame yamwemereye ko agiye kugikurikirana

Twitter ni urubuga nkoranyambaga rufatwa nk’urwubahwa mu Rwanda n’ahandi ku isi, kuko ruhuriraho abayobozi bakomeye muri Leta, abakora mu nzego zinyuranye z’abikorera, ndetse n’abaturage basanzwe.

Kuri ubu, hari benshi mu baturage bamaze gufata uru rubuga nk’imwe mu nzira yo gukemura ibibazo, akenshi biba byaragejejwe mu nzego bireba ntibikemurwe, cyangwa bikaba ari akarengane abaturage bagiriwe. Udafite uru rubuga, yitabaza bamwe mu bakoresha uru rubuga, bakurikirwa n’abantu benshi, bagashyira ubutumwa bwe ku rukuta rwabo, kugira ngo bugere kure byihuse.

Pamela Mudakikwa, umwe mu banyarwandakazi bakoresha cyane uru rubuga, avuga ko rutanga umwanya wo kuganira, kwisanzura, kandi rugahuza abantu benshi, ku buryo uvuga aba yizeye ko hari abamwumvise. Buri wese, akoresha uru rubuga, bitewe n’inyungu ze mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Twitter ituma hari ibibazo bikemuka, kuko ababa bashinzwe kubikemura bashyirwaho igitutu n’ababibonye, kuko ikibazo kiba cyageze mu ruhame.”

Avuga ko n’ubwo hari inzira yateganyijwe ibibazo bikemurirwamo, hari ubwo binanirana, umuntu akabikemurira kwanga gufatwa nabi muri rubanda.

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru ukoresha cyane Twitter, avuga ko kuba ibibazo byinshi bihakemurirwa, bigaragaza ko hakiri icyuho mu gukora akazi neza, umuntu adakoreye ku jisho.
Yagize ati “Ubundi umuntu yagombye gukemura ibibazo, akora neza akazi ashinzwe. Iyo bikemutse kuko byashyizwe kuri Twitter, bigaragaza ko ikibazo cyarangaranywe, kigakemurwa kuko kigeze ku karubanda”.

Akomeza agira ati “Hari abaturage benshi bampa ibibazo byabo, nkabishyiraho, hashira iminsi mike, nkabona anyandikiye anshimira ko ikibazo cyakemutse, nyamara cyari kimaze imyaka n’imyaka gisa n’aho cyashyizwe mu kabati.”

Bamwe mu baturage ariko, bakunze gusaba mu gutanga ibibazo byabo ko amazina yabo atagaragazwa ku rubuga, ku bwoba bw’uko bashobora guhohoterwa.

Oswald Mutuyeyezu asanga kuba abayobozi bakuru bakoresha Twitter barimo na Perezida Kagame, ari imwe mu mpamvu ituma ikibazo kihavugiwe abo kireba bihutira kugikemura kugira ngo atakibona akakibabazaho bataragikemura.

Urubuga rwa Twitter ni rumwe mu zikunze guhuza Umukuru w’Igihugu n’abaturage, ndetse hakaba n’abamugezaho ibibazo binyuranye. Bamwe bakavuga ko abayobozi bahita bihutira gukemura ikibazo, kuko iyo bitinze umuturage acyigereza kuri Perezida wa Repubulika.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b‘ibihugu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter, ndetse akaba ari n’umwe mu bari mu mushinga wo gukwirakwiza Internet yihuta hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muzatubarize branch manager wa RUSIZI muri REG akemura ikibazo cy umuturage bigenze bite.

f yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

abakemurira ibibazo kuri twitter kandi baba barabigejejweho ntibabikemure ni ukuvuga ko baba ari CORRUPTED. Umuvunyi uba ugomba guhita ubirukana hatiriwe hagibwaho impaka. Niba umuturage akujejeho ikibazo ntugikemure, kuki utegerezwa kuregwa kugirango ugikemure?

biroroshye yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Murakoze cyane kuri aya makuru mutugejejeho kuko njye sinkoresha twitter,rero njye mfite ikibazo kimaze imyaka itatu kitarakemuka ndagirango mu mpuze nuwo mugabo Oswald nkimubwire azambarize kuko numvise ko abikorera abandi,murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka