Intore 1,500 mu ikoranabuhanga zigiye guhugura abaturage hirya no hino mu gihugu

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Intore 1500 mu ikoranabuhanga, zigiye koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo zihugure abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire Paula
Minisitiri Ingabire Paula

Byagarutsweho mu nama ngarukamwaka, yahuje abafatanyabikorwa batandukanye mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, hagamijwe kugira ngo barebere hamwe ibibazo bituma murandasi itagera ku baturage bose, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Murandasi twifuza”.

Agaruka ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko nubwo bigaragara ko ahantu hatuwe hagerwa na murandasi, ku kigero kiri hejuru ya 90%, ariko imibare y’abakoresha murandasi ikiri hasi, kubera ko kugeza ubu abayikoresha mu Rwanda ari 25% gusa.

Ngo ni ikibazo giterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo kuba abaturage badafite ibikoresho bishobora kwifashishwa bakoresha murandasi, hamwe n’ubumenyi bucye.

Mu kubishakira ibisubizo kugira ngo murandasi irusheho gukoreshwa n’umubare munini w’Abanyarwanda, kandi igakoreshwa mu bitanga umusaruro wabafasha kururshaho kwiteza imbere, Minisitiri Ingabire yavuze ko bateganya kohereza intore zirenga 1000 hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Ubu dufite Intore mu ikoranabuhanga, umwaka ushize twari dufite izigera 100, uyu mwaka mu kwezi turangije kwa Nyakanga twagize intore 1500, zigiye gukwirakwizwa mu gihugu cyose, kandi mu myaka ibiri iri imbere nabwo turashaka kugira ngo tuzizamure zigere ku 5000.”

Akomeza agira ati “Uko twongera umubare w’intore mu ikoranabuhanga dufatanyije n’abafatanyabikorwa, bidufasha kugira ngo zigende mu bice bitandukanye by’Igihugu, zihugura abaturage ku buryo bakoresha murandasi, cyangwa uburyo bakwifashisha ikoranabuhanga, ariko bigomba kujyana n’uko bafite ibikoresho, kuko intore mu ikoranabuhanga niza ikaguhugura, ikagenda udafite igikoresho, n’ubundi bizarangira bwa bumenyi bagusigiye bugiye.”

Ntare Julius
Ntare Julius

Alex Ntare wari uhagarariye Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere AkadomoRw (RICTA), muri iyi nama, yavuze ko nubwo murandasi ikenewe ihari, ariko bataratangiye kuyitabira nk’uko bikwiye by’umwihariko nk’abacuruzi.

Ati “Icyuho kiri mu bantu batarasobanukirwa neza amahirwe murandasi yagira, iyo tuganiriye n’abacuruzi cyangwa abaturage basanzwe, bibasira cyane ikibazo cy’ibiciro, ariko tukibagirwa ko murandasi hari ibintu iza ikadukiza byinshi cyane, ndetse n’amafaranga twari kuba dukoresha, ariko ibyo twari kuyakoreshamo tukabikorera kuri murandasi.”

Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, avuga ko ku munsi batanga serivisi zirenga ibihumbi 20.

Ati “Ubu dufite serivisi 109 ku rubuga Irembo, buri munsi dutanga serivisi zirenga ibihumbi 26, nicyo kigereranyo tugezeho muri uyu mwaka, buri Munyarwanda akaba yisabira serivisi, tukaba dutanga serivisi muri ubwo buryo, tunagera ku bantu benshi muri ubwo buryo.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko hari umushinga yatangiye, ku buryo mezi abiri abaturage bazatangira gufashwa kubona telefone zigezweho mu buryo bubahendukiye, mu rwego rwo kubafasha kugera ku bikoresho bishobora kuborohereza kugera kuri murandasi.

Israel Bimpe
Israel Bimpe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka