Instagram irafasha ingimbi n’abangavu kutakira ubutumwa batifuza bwoherejwe n’abantu bakuru

Mu ngamba urubuga rwa Instagram rwafashe zo kurinda abarukoresha, rwongeyemo izifasha ingimbi n’abangavu kwirinda ubutumwa badashaka bohererezwa n’abantu bakuru.

Muri izo ngamba nshya za Instagram, abantu bakuze bazajya babasha koherereza ubutumwa abana basanzwe babakurikira gusa.

Instagram kandi izajya yongeraho ubutumwa bwayo bwibutsa abana ko bafite uburenganzira bwo kudasubiza ubutumwa runaka igihe bumva bubabangamiye.

Izi ngamba ariko byumvikana ko zizatanga umusaruro igihe abakoresha Instagram bazaba ari inyangamugayo zidashobora kubeshya imyaka, kuko benshi mu rubyiruko rw’iki gihe usanga babeshya ingano y’imyaka yabo kugira ngo batagira ibintu bimwe na bimwe bangirwa kureba.

Na none kandi izi ngamba nshya za Instagram zo kurinda abana kwandikirwa n’abantu bakuru babatesha umutwe, zishobora kutagera ku ntego kuko usanga hari n’abantu bakuru babeshya imyaka bagamije gushuka abato.

Mu rwego rwo gukomeza gushaka igisubizo kirambye, Instagram ivuga ko yatangiye no gukora ikoranabuhanga rizajya rifasha kumenya imyaka y’ukuri y’umuntu ukoresha Instagram igihe habonetse amakuru agaragaza ko umuntu ashobora kuba abeshya imyaka.

Abantu bemerewe gukoresha Instagram hatabayemo kubeshya, ni abatari munsi y’imyaka 13.

Instagram kandi ivuga ko yanashyiriyeho urubyiruko uburyo bwo kujya bafungura Instagram zidashobora kuvogerwa (private account). Igihe bakwibagirwa bagafungura uko bisanzwe, Instagram izajya iboherereza ubutumwa bubibutsa ibyiza byo kugira Instagram itavogerwa, ndetse ikanabibutsa guhindura bagiye muri ‘settings’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka