Hari abavuga ko serivisi zitangirwa ku rubuga rwa Irembo zidakora neza

Irembo ni urubuga rwa Internet ubu rutangirwaho serivisi zitandukanye zigera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakozi barwo. Ni urubuga kandi rwari rwashyiriweho korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ni urubuga rwagombye gukora ku buryo umuturage abona serivisi nziza kandi yihuse, ariko ibyo si ko bimeze kuri zimwe muri serivise, kuko ngo umuntu ashobora gusaba icyangombwa ku Irembo, ubundi cyagombye kuboneka mu isaha imwe, ariko agategereza ukwezi cyangwa akongera agasaba bundi bushya.

Umutarage witwa Harindintwari Martin wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali avuga ko yagiye gusaba serivisi yo guhererekanya ubutaka (mutation) mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bamusaba kujya ku Irembo kuko ari ho bikorerwa. Ubwo hari mu kwezi k’Ukuboza 2020, ajyayo baramufasha abona numero yo kwishyuriraho, yishyura amafaranga 15.000 Frw ya ‘mutation’, ariko ntiyabona ubutumwa bugaragaza ko yishyuye kugira ngo ashobore guhabwa serivisi yasabaga.

Nyuma y’ icyumweru ategereje ko yabona ubwo butumwa, ntabwo yabonye, ahubwo byabaye ngombwa ko yongera gusubira ku Irembo bundi bushya yishyura andi mafaranga 15.000 Frw, byo ntibyatinda cyane, abona ubutumwa ko yishyuye noneho ashobora gukora ibyo guhererekanya ubutaka. Aganira na Kigali Today, yavuze ko kugeza tariki 6 Mutarama 2021,ubwo iyi nkuru yandikwaga, ubwo butumwa bwa mbere bugaragaza ko yishyuye yari atarabubona, kandi nta n’icyizere yari afite ko amafaranga yishyuye mbere azamugarukira.

Yagize ati “Irembo ririmo ibibazo. Reba kuva icyo gihe, n’ubu sindabona ubutumwa bugaragaza ko nishyuye ayo mafaranga 15.000Frw kandi ubundi bavugaga ko Irembo rifasha abaturage kubona serivisi yihuse, ariko si ko bimeze kuko harimo ibibazo. Usanga umuntu ashobora kumara n’iminsi irindwi cyangwa irenga ashaka serivisi, ubundi yagombye kuba iboneka mu isaha imwe”.

Uwitwa Umubyeyi Odette, we avuga ko yasabye icyemezo cy’uko yashyingiwe, bimusaba kwishyura inshuro eshatu zitandukanye kuko yarishyuraga hashira iminsi nk’ibiri bakamubwira ko bitageze ku muntu ushinzwe irangamimerere mu Murenge ngo abyemeze, kuko ngo bitagaragara ko yishyuye.

Ati “Ubwo mbere narishyuye hashize iminsi nk’itanu bavuga ko Irembo ryagize ibibazo, bityo ubusabe bwanjye butakigaragara, nsubirayo ndongera ndishyura, noneho nabaza uwari wanyishyuriye (agent w’Irembo),akambwira ko ngo numero itagaragaza ubwishyu, ibyo ngo bigatuma bitagera ku mukozi ushinzwe irangamimerere (etat civil) ngo abisinye. Nsubiye kwishyura ubwa gatatu nibwo nabonye ubutumwa ko byakunze, mbubona nyuma y’iminsi ibiri kandi ubundi bavugaga ko icyo cyemezo kiboneka mu gihe gito, nko mu isaha cyangwa mu masaha abiri umaze kugisaba.Yewe Irembo rirakora nabi sinzi ikibazo rifite”.

Bamwe mu batanga serivisi z’Irembo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, na bo bavuga ko ibibazo by’Irembo biri mu bibagora cyane, bagahora bafite abaturage babahamagara bababaza impamvu ibyo babakoreye bituzura kugira ngo bahabwe serivisi bashaka ku Murenge n’ibindi.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ibibazo by’Irembo ntibijya birangira, kuko hari ubwo ‘system’ ubwayo yanga gufunguka ukaba utagira icyo uyikoreraho,ibyo hari ubwo bimara n’iminsi ibiri cyangwa ikarenga kandi usanga biba kenshi mu kwezi. Mu minsi ishize bwo Irembo ryarapfuye muri rusange bimara igihe,ariko ubu uko biri byari byakosotse,kuko ubu urafungura bigakunda,ariko ikibazo kidukomereye ubu, ni uko twishyura,ariko ubwishyu bugatinda kugaragara cyangwa se ntibunagaragare burundu bigasaba ko umuntu yongera kwishyura”.

Uwo mu ‘agent’ w’Irembo,avuga ko uko kuba bishyurira abaturage nyuma ntibigaragare muri ‘system’ bishyuye ngo bibateranya n’abakiriya,kuko ngo hari n’ababa batumva ko byatewe n’Irembo ririmo gukora nabi,ahubwo bakagira ngo n’ikibazo cy’abo batanga serivisi z’Irembo batabishyuriye kandi babahaye amafaranga.

Yagize ati,”Ubonye nk’urubuga duhoriraho twe dutanga serivisi z’Irembo mu Bugesera wakumirwa,usanga buri muntu, ku munsi afite numero zitagaragaje ubwishyu,kandi yazishyuriye,hari uba afite nka 50,30,20,10.Nkanjye iyo nkoreye abantu 20, mba mbizi ko bamwe muri bo, wenda 10 baza kumpamagara ko nta butumwa bugaragagaza ko bishyuye babona.Icyo gihe mba ngomba guhagarika ibindi ndimo nkajya gukurikirana ngo ndebe ko izo numero zagaragaza ubwishyu.Ubwo ibyo byanze mbyohereza ku muntu uhagarariye Irembo ku rwego rw’Akarere nawe akabyohereza ku rwego rw’igihugu,kugira ngo bizangarukeho ubwabyo bifata igihe,kuko urumva ko binyura mu nzira ndende”.

Uwo mu ‘agent’ w’Irembo avuga ko we n’abagenzi be batanga serivisi z’Irembo bahorana ibibazo by’abaturage babahamagara bababwira ko nta butumwa babona,kandi hashize igihe bishyuye ku Irembo,ikindi kibazo kibakomerera ngo ni uko hari ubwo umuturage aba atumva uko ikibazo kimeze agashinja abo batanga serivisi z’Irembo ko ari bo bamurangarana.

Ati, “Icyo twasaba abayobozi b’Irembo ,nibakore ku buryo bubaka ‘system’ikomeye,ikora neza,idahorana ibibazo nk’uko ikora ubu,kuko natwe dutanga serivisi z’Irembo biratugora,kuko duhora duhangayitse, dufitanye ibibazo n’abakiriya bitarangira,mbese bigiye kuzadusaza”.

Urubuga rwa Irembo rwaje rugamije koroshya imitangire ya serivisi ariko hari abakemanga imikorere yarwo
Urubuga rwa Irembo rwaje rugamije koroshya imitangire ya serivisi ariko hari abakemanga imikorere yarwo

Mu gihe havugwa ibibazo by’Irembo bitandunye birimo gutuma abaturage basiragira,abakozi b’Irembo ku rwego rw’igihugu bavuga ko Irembo ari Urubuga rushya rukiyubaka, ku buryo rutaburamo ibibazo bijyanye na ‘Tekinike’, ariko ko bigenda bikosorwa.Bavuga kandi ko bazi neza ko Irembo ari urubuga rwaziye korohereza abaturage ku buryo baba bakora ibishoboka kugira ngo rukore neza,kandi umuturage abone serivisi yifuza byihuse,kandi adasiragiye.

Urugero nk’ikibazo cya ‘System’ itarafungukaga na gato cyagaragaye cyane mu mpera z’Umwaka ushize wa 2020,ngo kikamara hafi ibyumweru bibiri, bavuga ko bari bakizi kandi ko bagerageje kubibwira abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga nka ‘Twitter’ n’izindi,ariko ubu ngo cyarakemutse.

Ubundi ngo ku Irembo hatangirwa serivisi zigera ku ijana,harimo izo umuntu yasaba akazibona bitarenze iminsi ibiri ndetse n’izo bisaba gutegereza nibura ukwezi bitewe n’izo ari zo.

Ubuyobozi bw’Irembo kandi, butangaza ko buzi neza ko ikibazo gihari gikomeye mu mikorere y’Irembo muri iki gihe, ari ikijyanye na ‘Notifications’(ni ukuvuga ubutumwa butangwa n’Irembo bugaragaza ko umuntu yarangije kwishyura no kuzuza ibyo asabwa kugira ngo ahabwe icyangombwa runaka).

Umuyobozi mukuru w’Urubuga rw’Irembo, avuga ko icyo kibazo cya ‘Notifications’ zitaboneka ku gihe cyangwa ntizinaboneka, ubu ngo barimo kugerageza kugikemura ku buryo ngo bitarenze ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021,bizaba byakemutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Umuyobozi mukuru w’Urubuga rw’Irembo, avuga ko icyo kibazo cya ‘Notifications’ zitaboneka ku gihe cyangwa ntizinaboneka, ubu ngo barimo kugerageza kugikemura ku buryo ngo bitarenze ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021,bizaba byakemutse.?????????????????????????????????????????????????????????????????????? Twe dunga service z’ irembo abaturage batumereye nabi baziko tubarira amafaranga.biraduteranya bikomeye.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Bjr, Nshingiye ku mwanzuro usoza inkuru watanzwe n’umuyobozi w’Irembo nk’uko bigaragazwa n’inkuru aho yavugaga ko ikibazo cya notifications kizaba cyarangiye le 8/01/2021.

Nshingaye kandi kuri serivisi zitari kugaragara muri account zaba état civil.
Nshingiye Kandi kukuba serivisi zasabwe n’abaturage ba état civil bari kuzemeza zikanga.

Umunyamakuru wakoze iyi nkuru yasubirayo kubaza umuyobozi w’Irembo watanze ayo makuru impamvu ibi bibazo bigihari?

Alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Icyo kintu nicyo kabisa, nibikomeza gutya Irembo rizagayika bikomeye. Nkatwe turikoresha dutanga serivisi twirirwana stress ya hato na hato kuko ntushobora gutuza ubona ibintubyose wadeclaye ukanabyishyura bitagaragaza ko byishyuye kandi umuturage ashaka ko bikemuka akigendera, akuzaho nka gatatu ukageraho ukabura n’icyo umubwira nukuri.

Ziggy yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

Irembo njyewe ryaranyobeye usanga abakozi bashinzwe kurinoza nabo batabyumva rimwe narimwe bakagusiragiza ngo hamagara IT w’Akarere wahamagara nawe ati ikibazo kiri muri system y’irembo kandi rimwe narimwe umuturage agahomba gutakaza umwanya rwose abakozi b’irembo bikosore banoze Servisi cg baryegurire Rwiyemezamirimo kd rizajye rikorerwa Evaluation nkuko abaturage bakorera ku mihigo naryo bimenyekane abagira ibyo babazwa babibazwe Murakoze

Godwin yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Yewe services z irembo rwose jye narumiwe. Nibajije niba yaraje kunganira umuturage mu gutanga services zihuse cg niba yaraje kudutesha umwanya n amafranga (ndavuga nk uko umuntu yishyura service inshuro irenze imwe). Ese ubundi kuki hatabaho indi alternative yaba igisubizo igihe iyo service y irembo irakora? Abantu bakaba bayifashisha muri icyo gihe? Uwo muyobozi wayo muvuga ngo witwa Keza we rwose ni uko yenda ntawamenya uburyo yagiyeho ariko ntitwabura no kumunenga. Kuko jye namubonyemo agasuzuguro. Kandi yari akwiye gufasha abantu mu gihe bamwiyambaje bamubaza kuri services zitangwa n ikigo ayobora zikaba zitaboneka.

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Mwihangane nanjye mu kwa 7 byambayeho ko nishyura inshuro 3 ngo mbone service nashakaga, ndetse niba ntagihindutse bishobora kumara n’imyaka 25. Rwanda Online Platform Ltd. ni company yigenga yagiranye amasezerano na Leta muri 2014 azamara imyaka 25, niba nibuka neza ubu hajemo na company yo muri Singapore (CrimsonLogic). Aba uko ari 2 akoze produit yitwa IREMBO yo guha abaturage services Leta ibagomba (kandi koko abaturage barabyitabira ndetse baranabyishimira). Iyi company iyoborwa n’incabwenge Keza Faith (wize muri MIT, eletrical engineering), ikibazo nibaza ni kuki umuntu nk’uyu ufatwa nk’ujijutse akomeza kuba hejuru y’ikintu kidakora neza akumva ari proud hanyuma n’abamuhaye akazi nabo bakumva bari confortable? Leta yari ikwiye kujya ishyira ahagaragara bene aya masezerano y’igihe kirekire igirana na companies zigenga ariko mbere ya byose yari ikwiye kudusobanurira aho NICI 3 na NICI4 zigeze n’umusaruro zari zitezwe impamvu utagezweho uko bikwiye ! Impamvu mvuga ibi ni uko iyi IREMBO yagombye kuba yarakoraga neza muri 2015 uyu munsi ubu ikaba ari ubukombe ndetse ikaba exported ikinjiza amadevise. Kuki se uyu munsi abaturage twinuba, byapfiriye he? Mutubwire bayobozi turebe niba byumvikana cg se niba tutanabatera inkunga y’ibitekerezo cg se tukanongera imisoro dutanga ariko tugatera imbere.

John yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ninde uhomba ninde wunguka iyo umuturage yishyuye service 1 incuro 2cy3!!

lg yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Ndashimira cyane umunyamakuru yanditse iyo nkuru.Rwose nta wabica kuruhande kuko irembo ririmo gukora nabi cyane,nanjye maze iminsi myinshi nsiragira nshaka gukoresha mutation ariko kugirango bikundebyamfashe amezi atatu.Ikindi iyo aba agent bibananiye barakubwira ngo hamagara kuri 9909,iyo numero kugirango uzayifatishe nukurara usenga Nyagasani,ese ko tell ya Police ifasha abaturage 112,yo ko iboneka igihecyose uyishakiye.Ikindi niba Irembo ryemera ko rijya rigira ibibazo bya techiques ,ibyo birasanzwe ahantu hose hakoreshwa ikoranabuhanga.Kuki muri icyo gihe gito iryo koranabuhanga ryanze batabibwira abaturage(mu matangazo,kuri television,radio, social media)kugirango abaturage babimenye ntibasiragire bajya gushaka izo serivisi mugihe ibyo bibazo bya techique bitarakemuka.Icyanyua kuki umuntu yishura incuro ebyiri kuri serivisi imwe jye ndumva ayo mafaranga agomba gusubizwa nyirayo kuko ikibazo kiba cyatejwe na systems z’irembo sinumva rero uko umuturage yaharenganira.Rwose Reta nidufashe ikurikirane icyo kibazo kuko kirakabije kudindiza imikorere.Murakoze kwakira ibitekerezo byanje. I’m

Rutaganira Egide yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Kbs irembo barivugurure kuko niryo ryakagambye guf sha abaturage kwihutishya serivise

Ndayambaje jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka