Ethiopia igiye gushinga imbuga nkoranyambaga zayo nyuma yo kunenga Facebook, Twitter na WhatsApp

Leta ivuga ko muri iyi minsi ihanganye n’ibibazo by’umutekano mucye, imvururu, n’inzara byose bitizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga zikomeye, bitewe n’uko ngo abanyepolitiki bazikoresha mu nyungu zabo.

Ethiopia ivuga ko iteganya gutangiza umushinga wo kwihangira imbuga nkoranyambaga zayo nyuma yo gushinja amasosiyete mpuzamahanga nka Facebook, Twitter, WhatsApp na Zoom kuba akora nabi agakorera ngo cyane mu nyungu z’ibihugu ibi bigo biba biturukamo mu gusenya umudendezo n’ituze by’ibindi bihugu.

Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe umutekano kuri murandasi no gutangaza amakuru, Shumete Gizaw, yatangarije itangazamakuru ryo mu gihugu cya Ethiopia ko Facebook na Twitter cyane cyane byahindutse ibikoresho by’abanyapolitiki usanga kenshi baharanira inyungu zabo gusa bitwaje ko bahirimbanira rubanda.

Bwana Shumete yamaganaga kuba hari konti zimwe zafunzwe zitagakwiye gufungwa burundu, izindi zirahagarikwa.

Avuga kuri ibi bigo, ngo hari amakonti bifunga byose abihera ku kuba mbere y’amatora yo muri Kamena, Facebook yavuze ko yafunze icyo yise urusobe cyangwa ihuriro rya za konti nyinshi kandi mpimbano zahujwe n’ikigo cya Leta gishinzwe gukurikirana itumanaho na interineti. Iki kigo cyikaba cyari cyaragiye ngo kizifungura zigamije gushyigikira Leta muri ibi bikorwa.

Uretse gusimbuza imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, Shumete yavuze kandi ko Ethiyopia irimo gutegura urubuga rukomeye ishobora gusimbuza porogaramu cyangwa ikoranabuhanga ryamenyekanye cyane mu kohererezanya ubutumwa ari ryo rya WhatsApp hamwe n’irindi koranabuhanga rikoreshwa mu nama nyinshi z’iyakure ryitwa Zoom.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ah ibi nukutumva neza icyo ushaka. Kemura ibibazo byabaturage neza urebeko hari ibibazo bakuzanaho...gufunga internet siwo muti

Luc yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka