Dore ibintu ugomba kwirinda gushakisha kuri Google

Murandasi (Internet) imaze kuba igikoresho gikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi, haba mu bucuruzi, umutekano, gushaka akazi, imyidagaduro, ubuvuzi, ubuyobozi n’ibindi byinshi.

Kuri murandasi haba imbuga zitandukanye (websites) zirimo iz’amashakiro, amasoko, izo kwigiraho amasomo, iz’imikino, imyidagaduro n’ibindi.

Urubuga rw’amashakiro rwifashishwa na benshi hafi ku isi hose ni urubuga rwa Google rukunze gukoreshwa n’abashaka akazi, abanyeshuri bashaka ibitabo n’inyandiko zibafasha mu masomo yabo, abakeneye ku menya amakuru runaka ku bintu bitandukanye n’ibindi.

Nyamara abahanga mu mikoreshereze ya murandasi bavuga ko hari ibintu bitandukanye umuntu agomba kwirinda gushakisha kuri Google ku mpamvu z’umutekano n’umudendezo wa muntu.

1. Ibimenyetso by’uburwayi bwawe (Symptoms)

Hari abantu bakunze kwihutira gushakisha kuri Google amakuru arebana n’ibimenyetso by’uburwayi igihe bumvise batameze neza, aho kujya kwa muganga bagahita bafata imiti bagendeye ku makuru batizeye 100%.

Ibi ni ukwigerezaho cyane kuko amakuru ashyirwa kuri Google si ko yose aba ari ukuri, by’umwihariko arebana n’ubuzima bw’umuntu; keretse gusa igihe yashyizweho avanywe mu bitabo bizwi ku rwego mpuzamahanga.

Igihe rero wumva utameze neza, ntukihutire gushakira kuri Google amakuru cyangwa ibisobanuro birebana n’ibimenyetso ufite, ahubwo ihutire kujya kwa muganga nyawe ureke ‘muganga Google’ kuko ashobora gutuma ucika igikuba ubuzima bugahagarara.

2. Amakuru arebana n’ibikorwa bitemewe (Criminal)

Hari abantu bakunze kwifashisha Google bashakisha amakuru arebana n’uko ibintu runaka bikorwa, urugero ibisasu bya kirimbuzi, ibiyobyabwenge n’ibindi biba bitemewe n’amategeko.

Ibi rero ni ukwikururira ingorane kuko inzego zishinzwe umutekano nazo zihora ziri maso zishakisha kuri murandasi (internet) abanyabyaha n’uburyo bwose bashobora gukoresha bagamije kugera ku migambi mibi. Ibaze rero baguye ku birango bya mudasobwa wakoresheje (IP address) urimo gushaka ayo makuru ukaba uzize kuba matsiko masa?!

3. Amakuru arebana na kanseri (cancer)

Kanseri ni ubwoko bw’indwara zitandukanye zo mu rwego rwo hejuru kandi zigira ibimenyetso bishobora kumera kimwe n’ibyo umuntu ashobora kugira kandi nyamara nta burwayi buhambaye afite.

Ingero: Isereri, gucika intege, iseseme n’ibindi…

Ibi bimenyetso hari igihe ushobora kubyitiranya n’uburwayi bukomeye ukaba wihutiye kujya gushaka amakuru kuri Google wabona bihuye n’ibimenyetso bimwe na bimwe biranga kanseri uti bindangiriyeho!

4. Izina ryawe

Hari abantu bakunda kwandika amazina yabo muri Google bagira ngo barebe ibintu byabanditsweho cyangwa se bo ubwabo bashobora kuba barigeze gushyira kuri internet kera bakabyibagirwa.

Nujya gushaka ibintu byose birimo izina ryawe, ushobora kubona amakuru atari meza na buhoro kuri wowe, amafoto ateye isoni wigeze gushyiraho ukayibagirwa, cyangwa se amakuru yataye agaciro kandi utari bubashe kugira icyo uhinduraho.

Niba udashaka kwihangayikisha rero, inama nziza ni uko wareka gushakisha izina ryawe kuri Google cyangwa se waba wumva ntacyo bigutwaye nabyo nta kibazo, ariko ukamenya ko kubisiba atari ibya hafi aha.

Hagati aho ariko inama rusumba byose kuri iyi ngingo, ni ugushyira kuri internet ibintu uzi neza ko bisobanutse kandi bigufitiye akamaro haba uyu munsi no mu gihe kiri imbere.

5. Amashusho cyangwa amafoto yo kubyara

Wasanga ugira amatsiko yo kureba uko biba bimeze igihe umubyeyi arimo kubyara uti reka njye kubishakisha kuri Google. Ushobora kuba utagira ubwoba mu buzima busanzwe, ariko ibi byo ndakurahiye byanaguhindura imitekerereze burundu.

Mbere na mbere banza umenye ko ari ibintu biteye ubwoba kubireba birimo kuba. Iyo uri umukobwa rero bwo bishobora no kukuviramo kubitinya Burundu.

Ari ukubyara binyuze mu nzira isanzwe cyangwa kubyara babanje kubaga umubyeyi, byombi kubireba bisaba umuntu utagira ubwoba na buke kandi uwo muntu ndibaza ko ntawe keretse utagira ubwonko.

Uzabibone birimo kukubaho aho kubireba birimo kuba ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka