Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa.
Esther Masengesho w’imyaka 21, yarangije amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, mu mwaka wa 2023, mu Ishuri ryigisha Tekiniki Imyuga n’Ubumenyi Ngiro ryahoze ryitwa EAV Gitwe, ubu ryahindutse TSS Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma. Yize amasomo ajyanye no gukora za Porogaramu za Mudasobwa (Software Development).
Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) (...)
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga rijyanye n’uburezi bakoze za porogaramu zo gufasha abanyeshuri gusoma ibitabo, baravuga ko ryatumye babasha kugeza mu bigo by’amashuri ibitabo byo gusoma, byoroshya uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga n’abatabufite.
Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 yatangaje ko yigije inyuma itangira ry’amashuri, kubera ikibazo cy’imvura ikabije irimo kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu igateza imyuzure.
Ikiganiro kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, EdTech Monday, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, kiragaruka ku byakorwa ngo abikorera na Leta barusheho gufatanya guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, no ku bibazo bwikiye gukemurwa ngo urwo rugendo rugere ku ntego.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko we na bamwe muri bagenzi be barimo kwimuka bava aho bakoreraga berekeza aho amakoleji bigishamo yashyizwe, mu rwego rw’amavugurura ari gukorerwa iyi Kaminuza.
Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko hagiye kurebwa uko Kaminuza yigisha iby’amategko mu Rwanda, ILPD, yanatangira kwigisha hifashishijwe iya kure (Online) kugira ngo serivisi itanga zirusheho kugera kuri benshi babyifuza.
Abasesengura iby’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence/A.I.), baratangaza ko uko Isi itera imbere ikeneye ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu burezi bugezweho.
Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”
Abarangiza amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe no gusabwa uburambe mu kazi, kandi ari bwo bakirangiza amashuri yabo, bikabaviramo kuba abashomeri kandi bafite ubushobozi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Abafatanyabikorwa bayo, batangiye gahunda yo kongera ababyaza mu Rwanda, aho ku ikubitiro abagera kuri 500 batangiye kwigira ubuntu muri Kaminuza zitandukanye mu Gihugu.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 25/03/2024 (...)
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye (...)
Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze inyemezabumenyi z’amahugurwa (Certificates) ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Kigali Today ko bashimye umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba wagiye ku ishuri ahetse murumuna we tariki 11 Werurwe 2024 aho gusiba ishuri.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aranenga bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano zabo zo gufatanya na Leta muri gahunda yo gufasha abanyehuri gufatira ifunguro ku ishuri.
Bamwe mu baturiye ishuri ryisumbuye rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro rya Bigogwe TSS, barishimira uko bateye imbere mu buhinzi babikesha abiga muri iryo shuri, ibyo bikabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, muri uyu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda iteganya gushora muri iyo gahunda Miliyari zisaga 90 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo kurinda abangavu kugwa mu bishuko byabaviramo gutwita imburagihe, ishuri GS Kigeme B ryashyizeho gahunda yo kubigisha imyuga, kandi ngo bigenda bitanga umusaruro.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho birimo NESA, REB, RTB, RP ifatanyije na MINALOC, yatangiye gahunda yihariye y’ubugenzuzi buhuriweho bw’amashuri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Abigisha muri Kminuza n’abatanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, baratangaza ko ikoranabuhanga ritangiriye kwigwa mu mashuri abanza, rifasha abiga mu yisumbuye na Kaminuza kurikomezamo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yandikiye inzego za Leta zose azisaba kwemerera abanyeshuri, bakirangiza amasomo bategereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka, gukora amapiganwa yo gushaka akazi no gushyirwa mu myanya y’imirimo bakoresheje ‘To Whom It May Concern’, yatanzwe nyuma y’umuhango wo gusoza amasomo (...)
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) butangaza ko abanyeshuri benshi mu Rwanda biga mu mashuri abanza batahakwiriye, bigatuma umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ugabanuka.
Janja TSS, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta mu buryo bw’amasezerano, rirashimimwa n’abo ryahaye ubumenyi mu gihe ryizihiza isabukuri y’imyaka 20 rimaze rishinzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Mpanda TSS, baratangaza ko imyuga ikwiye kwigwa n’abanyeshuri b’abahanga kugira ngo ibyo bakora bizarusheho kuramba kandi bikundwe ku isoko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), cyatanze inyemezabushobozi(serifika) zo kwigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ku barimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi (TTC), bakaba barigishijwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa ’Florida State University’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Imboni y’Akarere ka Muhanga, Soline Nyirahabimana, arasaba abategura imishinga yo kubaka ibyumba n’inyubako z’amashuri, kongera gutekereza kubaka bajya ejuru, kugira ngo hirindwe kumara ubutaka buba bukenewe mu bigo by’amashuri.
Abayobozi ba za Paruwasi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo, baganiriye uko bazamura ireme ry’uburezi, basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Itorero bagaragaza ko bagiye gukomeza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi bagatsindisha 100%.