INES – Ruhengeri yatangiye kwifashisha “Drone” ipima ubutaka

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryatangiye gupima ubutaka ryifashishije akadege katagira umupilote kazwi nka “Drone” kaguzwe i Toulouse mu Bufaransa.

Drone mu kirere cy'i Musanze irimo gufata amafoto y'ubutaka
Drone mu kirere cy’i Musanze irimo gufata amafoto y’ubutaka

Tariki ya 23 Werurwe 2017 nibwo bakoze bwa mbere igerageza ry’ako kadege, kaguze ibimbi 30 by’amayero (arenga miliyoni 26RWf) ryakorewe mu murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES- Ruhengeri avuga ko iryo gerageza ryakozwe mu rwego rwo kureba amafoto ako kadege gato gafata mu gikorwa cyari kigamije gupima imbibe z’imirima bahisemo.

Agira ati “Twakoze iryo geregeza rya drone kugira ngo turebe niba amafoto ifata hari aho atandukaniye nayafashwe n’indege muri 2008.”

Akomeza avuga ko ubwo hakorwaga iryo geregeza rya Drone babifashijwemo n’abakozi b’ikigo cy’Abanyarwanda cyitwa CHARIS Company cyahawe uburenganzira bwo kugurutsa za “Drones”.

Abakozi b'ikigo cya CHARIS Company bayoboye ibikorwa by'igerageza rya Drone
Abakozi b’ikigo cya CHARIS Company bayoboye ibikorwa by’igerageza rya Drone

Ahamya ko amafoto atandukanye yafashwe n’iyo ”Drone” azegereranwa hifashishijwe porogaramu ya mudasobwa yabugenewe, nuko azabyazwemo ikarita yerekana imbibi z’imirima yafotowe.

Umushinga wiswe “It’s For Land” ishuri rikuru rya INES – Ruhengeri ryakoreshejemo iyo “Drone” mu buryo bw’igerageza, uhuriweho na Kaminuza gaturika ya Louvain na Kaminuza ya Twente, ugamije kwerekana itandukaniro riri hagati y’amafoto yafashwe na “Drone” n’ayafashe n’indege isanzwe.

Ikindi kandi ngo iyo “Drone” ya INES – Ruhengeri izanifashishwa mu kwigishirizaho abanyeshuri biga mu mashami ajyanye no gupima ubutaka (Land survey and Land administration Management).

Iyo niyo Drone yakoreweho igeregeza muri INES- Ruhengeri, ipima ubutaka
Iyo niyo Drone yakoreweho igeregeza muri INES- Ruhengeri, ipima ubutaka

Padiri Dr. Hagenimana agira “Twamaze kwemeza uburyo ikoreshwa rya Drone rizajya ryigishwa muri ayo mashami ku buryo umunyeshuri wacu azamenya uko ikoreshwa akanasesengura amafoto yafashwe nayo n’ibindi.”

Umwarimu wigisha muri INES- Ruhengeri witwa Ir Nkerabigwi Placide yatangiye gukurikirana mu gihugu cy’u Bufaransa, amasomo arebana n’imikoreshereze ya Drones.

Mu Rwanda ikoreshwa rya Drone ryari rimenyerewe mu kwifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi nko gutwara amaraso agezwa ku barwayi bayakeneye.

Aha bitegerezaga mu kirere uko Drone ifata amafoto y'ubutaka
Aha bitegerezaga mu kirere uko Drone ifata amafoto y’ubutaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ines urakataje ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko ushoboye. ubuse wabona amafranga agura iyi drone ukabura equipments zuzuye zikoreshwa mu mashami atandukanye wigisha. nibakore evaluation neza abanyeshuri bawe birukanwe bagarurwe ubumenye buri kubacika

Uwase yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

INES.Ruhengeri.sinyigamo ariko ndayemera,kuko nutemera urukwavu yemera ko rusimbuka.Drone izanye iremeza byinshi muruhare rukomeye mu ikoranabuhanga n imyigire ihamye kubiga nibijyanye niyigabutaka land survey

IGENUKWAYO Joie Jean Dela Croix yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Tugiye kuzana drones zipima abigize abagenzuzi babandi kdi nabo bakorewe isuzuma wasanga hari byinshi batujuje cyane ko uhereye mu mateka ya kahise kabo indanga gaciro zabo zikemangwa.

ngira nkugire yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

HAHAHAHAHAAHHAAH henga nze kwiyandikishayo ubundi ntware izo mu kirere kahave .Drone wana big up INES

GAFUKU yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

INES ko mbona ikataje, ndashaka kuzaza kwiga muri land survey kugirango ntazacikanywa n’iryo korana buhanga rishya mwadukanye.

Gahigi yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

INES ni ubukombe kabisa, ndabemeye rwose

Aime yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

INES irakataje Mu iterambere n’ikoranabuhanga

poline yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

komeza ukomere INES

tito yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ines rwose biragaragara ko itanga uburezi buhamye bitewe n’ibikoresho bifashisha. Mukomerezeho rwose Ines_Ruhengeri tubarinyuma

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

wawa INES NONEHO ije numurava kugira ngo usimbuke neza usubira inyuma twizere ko noneho ibikorwa bibaye ingiro niba drone ije ubwo byose ni munange

kwkkndy yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ndabona INES imvugo ibaye ingiro, ya drone yashize itangira gukoreshwa, INES ibaye ikitegererzo peee!! Drone ikoreshwa muburezi ni byiza cyane bizatuma abanyarwanda bumvako ikoranabuhanga ritagenewe abazungu gusa ahubwo natwe turikatajemo. INES oyeee!!

Eric yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

INES ni ishuri rifite icyerekezo koko kandi irakataje mu ikoranabuhanga. Mukomeze muteze igihugu cyacu imbere mu bumenyingiro n’ikoranabuhanga

Gahigi yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka