Irembo Inzira Amakipe Imyanya

Drones zigiye gutangira kwifashishwa mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda

9-05-2018 - 15:25'
Ibitekerezo ( )

Minisiteri y’ikoranabuhanga (MiTEC) n’ikompanyi y’ikoranabuhanga Swift-Xi yo mu gihugu cy’u Buyapani, basinyanye amasezerano y’ubufatanye azafasha mu gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho y’abaturage mu Rwanda.

Minisitiri w'ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu n'Umuyobozi wa Swift- Xi Kenji Fukuoka nyuma yo gusinyana amasezerano
Minisitiri w’ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu n’Umuyobozi wa Swift- Xi Kenji Fukuoka nyuma yo gusinyana amasezerano

Ayo masezerano yasinyiwe mu nama ya Transform Africa iri kubera i Kigali kuva ku wa mbere tariki 07 Gicurasi 2018.

Iyi kompanyi ya Swift-Xi ikorera mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani, ikaba itanga serivisi z’ikoranabuhanga n’ubucuruzi burimo n’ubw’utudege tutagira abapilote (Drones).

Umuyobozi wa yo Kenji Fukuoka yavuze ko bazifashisha izo Drones mu kuvugurura imibereho ya bamwe mu Banyarwanda.

Yagize ati “Intego yacu nyamukuru, ni ugufungura isoko ryo mu Rwanda mu bijyanye n’utudege twa drones. Indi ntego ni ugukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage dukoresheje drones, ariko nanone tugahanga akazi muri iki gihugu dukoresheje drones”

Iyi kompanyi ifatanyije n’ishuri ryitwa Kobe Institute of Computing ngo bakiriye abanyeshuri basaga 40 b’Abanyarwanda bahawe bourse na guverinoma y’Ubuyapani.

Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya Transform Africa iri kubera i kigali
Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya Transform Africa iri kubera i kigali

Minisitiri w’ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko bishimishije kuba ubufatanye bw’impande zombi bugeze ku yindi ntera, yongeraho ko ikoranabuhanga ry’iyi kompanyi rizagira akamaro mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Tuzakorana na Swift-Xi duteza, twiyemeje gutegura amahugurwa ku rubyiruko rwacu, kandi turi gufatanya kugira ngo turebe uko iri koranabuhanga twarihuza n’ubuzima rusange, rigafasha urubyiruko, rikifashishwa mu buhinzi n’ahandi.

Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rwacu kubona ubumenyi no kubona imirimo, ariko nanone bikatugira sentre y’ikoranabuhanga muri Africa”

Uretse aya masezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikompanyi ya Swift-Xi, hanasinywe andi masezerano hagati ya Smart Africa n’ikigo cya Inmarsat n’ibindi bifatanyije nka Tillman Digital Cities na CivicConnect.

Ikigo cya Inmarsat gitanga serivisi zitumanaho rya satelite, amasezerano cyo n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga byasinyanye na Smart Africa, akaba agamije kurushaho guteza imbere imijyi ya Africa muri gahunda yitwa Smart cities in Africa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa TAS Dr Hamadu Toure yasinya amasezerano n'abayobozi b'ibigo by'ikoranabuhanga bishyigikiye Smart cities in Africa
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa TAS Dr Hamadu Toure yasinya amasezerano n’abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bishyigikiye Smart cities in Africa

Andi makuru - Ibindi bikoresho
Ibyo twamenya ku bakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2015
14/11/2015

Kuri iki cyumweru haratangira Tour du Rwanda mu Rwanda,isiganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 7 kuva ribaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Amagare:Team Rwanda yasesekaye i Kigali-Amafoto
13/11/2015

Kuri uyu wa gatanu abakinnyi 15 bari mu makipe atatu azahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda nibwo basesekaye i Kigali bavuye mu mwiherero i Musanze
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda batangajwe
5/11/2015

Abakinnyi 15 bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda azatangira taliki ya 15/11 kugeza 22/11/2015 yatangajwe
Team Rwanda yashyikirijwe amagare yagenewe na Perezida Kagame
5/11/2015

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda bashyikirijwe amagare 23 bagenewe na Perezida wa Republika y’u Rwanda

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda