Abamotari ntibarumva akamaro k’ikoranabuhanga mu kwishyuza abagenzi

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza nta kibazo kidasanzwe buzakemura uretse ko buzabateranya n’abagenzi.

Utumashini twifashishwa mu gupima ibirometero
Utumashini twifashishwa mu gupima ibirometero

Abatwara abagenzi kuri moto baratangaza ibyo, mu gihe biteganijwe ko guhera muri Mutarama 2018, muri Kigali nta mugenzi uzongera guciririkanya n’umumotari ku giciro cy’aho agiye, kuko buri moto izaba ifite akamashini kabara ibirometero ubundi kakerekana igiciro.

Kuri ubu,ikigo Yego Innovision cyatangiye gutanga utumashini kuri bamwe mu bamotari kugira ngo batangire kwimenyereza kudukoresha ku buryo igihe kizagera babisobanukiwe neza.

Umumotari witwa Kalisa twasanze i Remera, avuga ko nta kibazo abona kwishyuza umugenzi hifashishijwe ikoranabuhanga bizakemura ahubwo ngo bizabateranya n’abagenzi.

Ati “iyo urebye ubona nta nyungu yabyo kuko nk’urugendo umugenzi yahagurukiraga kuri 300, ubundi twe twabaraga ikirometero kimwe, none ubu baragenda ibirometero bibiri hafi bitatu kuri 300, ubwo urumva motari abayamaze guhomba kare."

Arongera ati "kandi nanone niba umugenzi yagendaga ahantu nko ku 1500, ku kamashini mushobora kubara mugasanga ararenga kandi umugenzi ntabwo yayaguha, urumva ko kazateza ibibazo nanone”.

Minisitiri w’ikoranabuhanga Nsengiyumva Philbert, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye bizafasha Abanyarwanda.

Ati “mu gihe tuvuga ngo ikoranabuhanga rihindure ubuzima, ryihutishe ubucuruzi,rigabanye ibihombo byose bigenda biboneka haba kuri ba nyir’ibinyabiziga haba kuri leta, ndetse no gukingira ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo byose ikoranabuhanga rirabifasha”.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu Uwihanganye Jean de Dieu, avuga ko impamvu leta yihaye intego zo gukoresha ikoranabuhanga mu ngendo zo gutwara abantu n’ibintu, ari uko hari ibibazo byinshi bigaragaramo.

Ati “hari ibibazo byinshi dufite mu gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ni byinshi usanga kubikemura ukoresheje uburyo bwacu bw’abantu bitagenda neza, ugasanga hari ibisubizo ikoranabuhanga ryatanga, harimo kurwanya ibyaha, kugabanya impanuka, ibi niyo mpamvu tubihitamo kugira ngo tubashe kwihuta”.

Uretse utu tumashini turimo gushyirwa kuri moto dutangwa n’ikigo cya Yego Innovision Ltd, hari n’ubundi buryo bukoreshwa, umugenzi agahamagara umumotari akoresheje application yo muri telephone akamurangira aho ari bakahamusanga, iyo serivisi itangwa n’ikigo cya safe moto.

Minisitiri Nsengiyumva Philbert
Minisitiri Nsengiyumva Philbert

Minisiteri y’ikoranabuhanga ivuga ko harimo kurebwa uburyo bwo kuzajya hakoreshwa ikarita imwe muri gahunda zitandukanye zirimo ingendo, guhaha, kwishyura n’ibindi ku buryo bizagabanya guhererekanya amafaranga mu ntoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo nikiza ariko nkange yego motor narayikoreaheje. Aho natangaga 500rwf yariyongereye aba 600rwf aho nsanzwe ntaga 800rwf ikambarira 1000Rwf kubwange mugenzi ntanyungu namba nabibonyemo nkurikije ingendo nsanzwe nkora hiyongereyeho impuzandengo ya 200rwf.Musubiremo igiciro ku kirometero niba bije bije guhenda twe bagenzi bizagorana cyane .murakoze

Rwasamanzi yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka