Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, cyashyize ahagaragara ipaki yitwa ‘AkadomoRW social media package’ igamije gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Komisiyo yu Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, yateguye amahugurwa y’ikoranabuhanga azafasha urubyiruko kwitegura guhatana ku isoko ry’umurimo.
Umuryango mugari w’akoresha Internet ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), bihaye intego zo kongera umubare w’abenjeniyeri b’imiyoboro ya Internet mu gihugu, mu myaka itanu iri imbere.
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yayoboye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) afatanyije n’umushoramari Carlos Slim na Dr Tawfik Jelassi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Ikigo kimenyerewe mu gutunganya ibitabo bifasha abakiri bato gukurana umuco wo gusoma (NABU), ku bufatanye n’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga (HP), batashye ku mugaragaro Laboratwari y’ikoranabuhanga izafasha abakiri bato kumenyekanisha inkuru zabo, hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bakanakunda gusoma.
Iyo ugeze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, telefoni ihita ivaho, ku buryo guhamagara bidashoboka kubera ikibazo cyo kutabona ihuzanzira (network).
Abahanga mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko ibitagikoreshwa iyo bibitswe cyangwa bikajugunywa ahatarabugenewe, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibidukikije muri rusange.
Nyampinga Uwimana Jeannette avuga ko ntawe azahatira kujya mu marushanwa yo gushaka umukobwa uhiga abandi, amarushanwa azwi nka Miss Rwanda. Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) uherutse gushimira Nyampinga Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uherutse kwegukana igihembo (...)
Umunyarwanda Jean Claude Ntirenganya yasohotse ku rutonde rw’abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu.
Mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu hose.
Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, Ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije cyitwa SAFIRUN cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa SAFIRUN Super App buzajya bufasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% igihe babukoresheje.
Amafaranga yoherezwa mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu buciriritse, aturutse mu bihugu byo hanze yariyongereye muri 2021, aho yiyongereyeho miliyari 589 z’amadolari ya Amerika, angana n’ijanisha rya 7.3%, ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020.
Mu Karere ka Musanze, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ku bufatanye na Leta y’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), hafunguwe ikigo kigamije guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga (Musanze Innovation Hub).
Umuyobozi w’Ikigo Creativity Lab aratangaza ko iyo umunyeshuri arangije kwiga adafite ubumenyi ngiro bitamworohera guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo kuko ubumenyi bwe aba abufite mu magambo gusa, mu gihe hakwiye no kubaho uburyo bwo kwereka abanyeshuri ibyanditse bakabibona n’amaso.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yakoze ikoranabuhanga rizwi ku izina rya Telephone Control of Outdoor Vacuum Recloser, iri koranabuhanga rikazajya rifasha mu gukemura ibibazo by’umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu aho bishoboka mu gihe umuriro wabuze ku muyoboro w’amashanyarazi runaka.
Nyuma y’uko atwaye igihembo cya mbere mu irushanwa rya Hanga Pitch Fest, Rwiyemezamirimo Cyuzuzo Diane, aratangaza ko agiye kurushaho gushingira ku muco Nyarwanda agahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko bishimangira umuco Nyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92 tugize Akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa, zigiye kubafasha mu mitangire myiza ya serivise.
Inama yiga ku mikoreshereze ya Interineti mu Rwanda yateraniye i Kigali, yiga uburyo bwo kuvugurura serivisi za Interineti nk’uburyo bufasha rubanda guhorana amakuru y’ibyo bakeneye, ariko no gutekereza uko barinda abana bakoresha Interineti.
Kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2021, i Lomé muri Togo habereye amahugurwa ya Radio za gikirisitu zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Forum des médias Chrétiens d’Afrique francophone - FOMECAF) ku bufatanye na Radio Réveil yo mu Busuwisi.
Ambasade ya Israel mu Rwanda, yafunguye santere y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (STEM Power Model Centre), iherereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda iratangaza ko uko batanga telefone zigezweho muri gahunda yiswe ConnectRwanda, bazanakomeza kureba imbogamizi zishobora kubangamira abazihawe mu kuzibyaza umusaruro.
Abaturage 1,205 bo mu Karere ka Burera bashyikirijwe telefoni zigezweho za Smartphones, biyemeza kuzikoresha neza kugira ngo bibafashe kugendana n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021 yayoboye inteko ya 10 ihuza abagize inama rusange y’umuryango Smart Africa ugamije gufasha umugabane wa Afurika kugera ku cyerekezo cyawo mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Uruganda rwa Samsung ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwashyikirije ishuri Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga, bigiye kuryunganira mu kunoza ireme ry’uburezi buhatangirwa.
Kompanyi ya Facebook irateganya guha akazi abantu ibihumbi icumi (10,000) bo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi kugira ngo bubake icyitwa ‘metaverse’ iri rikaba ari ikoranabuhanga Facebook ishaka kujya ikoresha rituma abantu barikoresha basa nk’aho bari kumwe.
Imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragara ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa benshi, dore ko benshi bazishimira uburyo zoroshya ibijyanye no guhanahana amakuru.
Impuguke mu by’imodoka unazikoraho ubushakashatsi, Nikobisanzwe André Gromyko wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umwuga w’itangazamakuru, yagiranye ikiganiro na Kigali Today.
Ubuyobozi bw’ikigo cya AC Group bufite mu nshingano ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go buratangaza ko iyo karita igiye guhuzwa n’ibindi ku buryo izajya ikoreshwa no mu zindi gahunda.
Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, bifuza guhabwa telefoni zigezweho(Smartphones), zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Banki ya Kigali yatangiye ubufatanye n’Uruganda rwa kawa rwa RWACOF, kugira ngo abahinzi ba kawa babone ikoranabuhanga rya serivisi y’ IKOFI, ibafasha kwakira amafaranga y’ibitumbwe bagemuye kuri sitasiyo itunganya amakawa, ikabaha ubushobozi bwo kwizigamira no guhererekanya amafaranga ku buntu batayafashe mu ntoki.