Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, IPRC Tumba, ryatashye inyubako igizwe n’ibikoresho kabuhariwe mu ikoranabuhanga bizifashishwa mu ishami rishya rya Mechatronics.
Kompanyi y’Abanyarwanda yitwa ‘SLS Energy’ ifite umushinga wo kubyaza umusaruro bateri zashaje ku buryo zongera gukoreshwa, iri muri kompanyi icumi zikiri nto zo muri Afurika zatoranyijwe kugira ngo zihabwe amahugurwa y’amezi arindwi ku buntu.
Kompanyi yitwa MultiChoice Group iratangaza ko igiye kurushaho kunoza serivisi zitangwa na DStv Rwanda zikarushaho kuboneka henshi mu gihugu, kandi ibiciro by’ifatabuguzi bikaba bigiye kugabanywa guhera tariki 01 Gicurasi 2023 kugira ngo izo serivisi zigere kuri benshi bazifuza.
Abakobwa 25 bigishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’amezi atandatu na Kaminuza Gatolika y‘u Rwanda, bavuga ko batangira kwiga batumvaga ko bazabishobora, none barangije bafite imishinga.
Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere indango y’Igihugu kuri murandasi ‘Akadomo Rw’ (RICTA), kirahamagarira ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kwitabira gukoresha RINEX.
Umusore w’imyaka 24 witwa Mustapha Nshimiyimana wiga mu ishuri rukuru IPRC-Tumba, arishimira ubumenyi amaze kugeraho mu ikoranabuhanga, aho amaze kuvumbura ikoranabuhanga rifasha abahinzi kurinda inyoni mu mirima yabo bibereye mu kandi kazi.
Abanyeshuri babiri biga muri IPRC-Kitabi bahimbye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukumira inyamaswa ziva muri pariki zije konera abaturage. Abo ni Tito Niyomugabo na mugenzi we Eric Nsengimana biga mu wa gatatu mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’umugore ku nshuro ya 42, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangiye gahunda yo kugeza ikoranabuhanga kuri buri mugore yiswe LiftHerUp (Umugore ku ruhembe), hagamijwe kwihutisha iterambere.
Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga ‘Direca Technoligies’, kiratangaza ko cyiyemeje kugoboka inzego zitandukanye zirimo imiyoborere, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari, ibidukikije, ubukerarugendo n’izindi mu rugendo rw’ikoranabuhanga.
Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), cyashyizeho ingamba zigamije impinduramatwara mu buzima, aho gisaba abafite ikoranabuhanga bose kwitabira iyo gahunda.
Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere AkadomoRw cyatanze amahugurwa y’icyumweru ya DNS (Domain Name system), ku bakozi bashinzwe ikoranabuhanga ba Leta, amabanki n’ibigo by’abikorera kugira ngo birusheho kubafasha mu kazi kabo.
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ikoranabuhanga, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kujya hatangwa murandasi (Internet) hifashishijwe ikoranabuhanga rya satellite (icyogajuru), rizafasha kuyigeza mu bice bitandukanye by’icyaro n’ibindi byari bisanzwe bigoye kuyigezamo.
Intore z’Inkomezabigwi (zirangije ayisumbuye) mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro zamurikiye ubuyobozi bw’Akarere urubuga abitabira urugerero biyandikamo rukanatanga raporo z’ibikorwa byabo byose.
Ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence/AI) ryitwa ChatGPT (Chat Generative Pre-trained Transformer) riravugwaho kuzatwara imirimo y’ubwoko butandukanye, harimo n’ubwarimu.
Mu rwego rwo gukwirakwiza ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, Leta irateganya kugeza iby’ikoranabuhanga mu mirenge irenga 42 itabifite.
Abanyarwandakazi ntiboroherwa no gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, kubera ibibazo birimo ubumenyi n’amikoro adahagije, bikibazitira kurigeraho mu buryo buborohereye ugereranyije n’abagabo.
Murandasi (Internet) yatangiye hagati mu myaka ya 1960-1970, ubwo ibyogajuru (satellites) byari bitangiye koherezwa mu kirere(mu isanzure), hagamijwe gufasha abasirikare kuvugana bakoresheje itumanaho rigendanwa(mobile telecommunication).
Abanyeshuri biga Siyansi ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, bamaze amezi abiri bavumbuye umuti w’ikaramu yandika bifashishije ibimera, bakifuza ko bafashwa kugera ku ikaramu yajya no ku isoko igafasha abandi.
Mu kiganiro yatanze mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Washington muri Amerika, ikaba ihuje ubuyobozi bwa Amerika n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame yavuze ko kugira ubumenyi mu by’isanzure bufite uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye abarimu bo mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bagera ku 2500 barangije amahugurwa ku ikoranabuhanga, kuryifashisha bagatanga uburezi bufite ireme.
Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe.
Kompanyi ikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga yitwa NETIS RWANDA Ltd yateguye umunsi bise NETIS Technology Day, kugira ngo ihuze abakiriya bayo n’abantu bafasha mu kwigisha abakozi bayo, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo basobanurirwe icyerekezo NETIS ifite muri rusange.
Mu kiganiri cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 31 Ukwakira 2022 cya EdTech, cyagarutse ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basanze abahungu ari bo bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.
Umusenateri wo muri Kenya witwa Karen Nyamu ndetse n’itsinda bari kumwe, mu mpera z’icyumweru gishize bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurwigiraho uko rwateje imbere ikoranabuhanga haba mu bakozi ndetse no muri serivisi zitandukanye zihabwa abaturage.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho (Digital), no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye ko byinjizwa muri politiki z’ibihugu.
Leta y’u Rwanda igenda iteza imbere ikoranabuhanga (ICT), ku buryo biteganyijwe ko mu 2024, imirimo irishingiyeho izaba ifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro. Bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge y’Akarere ka Rutsiro bavuga ko telefone bahabwa bahisemo kuzanga kuko zidatanga umusaruro, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kujya bubafasha kubona (...)
Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), aho baganiriye ku byatuma ubumenyi n’ikoranabuhanga biza ku isonga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Bamwe mu rubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo rwo hirya no hino mu gihugu, barishimira ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gucunga imishinga yabo y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo bakora.
Abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bose bakoresha ikoranabuhanga, bashyiriweho uburyo bwo gucungira umutekano ibyo bakora.