Scanner ifotora ibintu bitari impapuro bikaza bifite impande zabyo zose (3D Scanner), yitwa The Makerbot Digitizer ikaba igura amadolari y’America 1.400 (850.000FRW). Izatangira kujya ku isoko mu ntangiriro z’Ukwakira.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert, arasaba Abanyarusizi ko nta terambere rigerwaho hatari ikorabuhanga kimwe nuko utamenya iby’ahandi utifashishije ikoranabuhanga kuko nta kanyoni kamenya iyo bweze katagurutse none ubu byaroroshye ntibazongera ku jya kure bazajya babikorera iwabo (...)
Abahanga babiri bo mu gihugu cy’u Budage bakoze ikaramu ishobora kugukosora amakosa y’imyandikire mu gihe umuntu arimo kuyandikisha.
Urubuga rwa Facebook rwaguze sosiyete titwa Mobile Technologies yazobereye mu gukora program zifasha mu gusemura amagambo mu majwi kuri telefonzigendanwa cyane cyane iyitwa jibbigo.
Umugabo witwa Habimana Israel utuye mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yakoze umuriro w’amashanyarazi yifashishije amazi none ubu acanira abaturage bagera kuri 200 batuye muri uwo murenge.
Abatuye mu bice by’umujyi no mu cyaro barakangurirwa kwitabira uburyo bugezweho bwo gukoresha Imbabura zikoresha amakara n’inkwi bicye. Canamake na Canarumwe nizo mbabura zimaze kugera ku isoko aho zizigama ibicanishwa bigera kuri 50% by’ibyakoreshwaga.
Kuri sim card 6,596,005 zari ziri ku murongo mu Rwanda hose izigera kuri 6,110,138 nizo babashije kubarurwa kugeza tariki 31/07/2013. Bivuze ko sim card 485,867 zavanwe ku murongo.
Ikoranabuhanga rya mVisa Banki ya Kigali (BK) yatangije kuri uyu wa kabiri tariki 23/07/2013, rizafasha abantu kuzigama amafaranga kuri telefone no kubikuza, kwishyura ibyo baguze (haherewe ku amashanyarazi, amazi n’ikarita yo guhamagara), ndetse no kohererezanya amafaranga byihuse, umuntu atarinze kuyafata mu ntoki.
Mu gihe hasigaye iminsi itagera ku icumi ngo igihe cyatanzwe mu kwandikisha SIM Cards kirangire, abakoresha SIM cards muri telefoni zigendanwa na modem bagera kuri 13% ntibarazandikisha.
Umuryango Plan International Rwanda watangije porogaramu ya mudasobwa (data base) izagaragaza amakuru ku makoperative akorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo.
Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), baturutse hirya no hino ku isi basanze u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu bikorwa remezo bya ICT, bakavuga ko igisigaye ari uko buri muturage yakwitabira kurikoresha mu kunoza servisi no kongera umusaruro w’ibyo akora.
Hagamijwe kurinda abasora urugendo bakoraga bajya ku biro by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA), haba mu rwego rwo kugaragaza imisoro bazishyura (déclaration) cyangwa gutanga impapuro zigaragaza ko bishyuye imisoro, ubu hashyizweho uburyo bwo kuriha hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Akarere ka Gicumbi kagiye gukora ibishoboka byose mu gihe cya vuba gakorane amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya IRST kugirango bashake uburyo bimwe mu bihingwa icyo kigo gikenera biboneka muri ako karere biteze imbere abaturage.
U Rwanda ruritegura kwakira uburyo bugezweho ku isi bwa 4G LTE bukoresha internet yihuta ya mbere ku isi. Bikazashoboka nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gisinyanye amasezerano y’imikoranire n’’ikigo cy’itumanaho cyo muri Koreya y’Epfo (KT).
Ubuyobozi bwa EWSA bugiye gutangira gukora isuzuma ry’amashyuza ngo barebe ko yatanga umuriro w’amashanyarazi wakongera uwari usanzwe mu Rwanda. Iri gerageza rizabera mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu.
Urubuga rwa Twitter rukoreshwa cyane cyane n’abantu bafite inshingano zikomeye mu nzego zitandukanye nk’abayobozi bakuru mu ntumbero yo kumenyekanisha ibyo bakora no guhanahana amakuru n’abantu bo mu gihugu ndetse no ku isi hose.
Byari biteganyijwe ko umushinga wa KivuWatt wo kuvoma gaz methane mu Kivu mu karere ka Karongi wari gutangira gutanga umusaruro muri Kamena 2013, ariko umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo James Kamanzi aratangaza ko hagikenewe andi mezi atandatu.
Kwihangira imirimo niyo nyishyu Leta itegereje ku biga gukora sinema mu ishuri rya African Digital Media Academy (ADMA) bigira ubuntu kuko Leta y’u Rwanda yashoyemo akayabo k’amafaranga miliyoni 743.
Akarere ka Nyamagabe kujuje inzu mberabyombi izajya yifashishwa mu gukorana inama n’abantu bari ahantu hatandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga (video conference) ndetse n’inama zisanzwe, kubaka iyi nzu bikaba ari umwe mu mihigo akarere kari karahize mu mwaka wa 2012-2013.
Nyuma y’uko u Rwanda rwegukanye igihembo mpuzamahanga mu itunganyamakuru rigezweho hakoreshejwe amajwi n’amashusho, kuri ubu u Rwanda rwahawe ikindi gihembo kubera uruhare rw’indashyikirwa rwagize mu kwihutisha kugeza ku Banyarwanda serivisi z’ikoranabuhanga rigamije kubateza imbere.
Ikigo Terrafugia cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kirateganya gushyira ku isoko imodoka yitwa Terrafugia TF-X izaba inafite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere nk’indege ikanagaruka ku butaka nta kibazo igize.
Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013, Inama y’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yahaye u Rwanda igihembo cya mbere, kubera guteza imbere ubumenyi mu itunganyamakuru, bikorwa n’ishuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.
Abahagarariye ibigo bitandukanye mu Rwanda bavuze ko batewe impungenge n’ikonabuhanga, ku buryo ngo uko rizana iterambere mu mibereho ya muntu, ari nako riteza ibibazo birimo kwibwa, kumenyekana kw’amabanga n’umutekano muke, nk’uko bagaragarije ikigo gishinzwe iterambere (RDB).
Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) kiraburira abasora bose ko igihe bahawe cyo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro (e-filing na e-payment) kiri gukendera bakaba basabwa kuryiyandikishamo vuba.
U Rwanda rugiye kubona ikigo cy’ikitegererezo mu guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), nyuma yo gusinyana amasezerano y’inkunga ya miliyoni 5,6 z’amadorali ya Amerika n’Ikigo cya Koreya gishinzwe imibanire (KOICA), kuri uyu wa Gatatu tariki 17/04/2013.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu ishuri rya ISAE Busogo mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri Bosenibamwe Aime uyobora intara y’amajyaruguru yasabye abanyeshuri kuba abambasaderi beza b’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Google buremeza ko ngo abareba filimi z’urukozasoni kuri interineti bafite ibyago byinshi byo kwangiza mudasobwa zabo n’ibyo bazikoreraho bindi kuko ngo hari abagizi ba nabi benshi bahitamo gusakaza ibyangiza mudasobwa uko umuntu afunguye filimi y’urukozasoni.
Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwatangiye kwishyuza amafaranga akabakaba ibihumbi 10 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda abandikira abo badafitanye ubucuti kuri Facebook nk’igihano kuko baba babavogerera ubuzima.
Ubwo yagiranaga inama n’abakozi b’akarere ndetse n’izindi nzego zitandukanye, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yabasabye ko bajya bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, mu rwego rwo kugaragaza isura nyayo by’umwihariko w’aho bakorera.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rumaze igihe rwigishwa ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse, tariki 05/04/2013 rwahawe impamyabumenyi n’umushinga udaharanira inyungu DOT (Digital Opportunity Trust) umuryango usanzwe ufasha abaturage kwihangira imirimo ubinyujije mu ikoranabuhanga.