Perezida Kagame yahamagariye isi kubahiriza amasezerano arengera ikirere
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’isi kuzuza inshingano biyemeje, bubahiriza amabwiriza yo kurengera akayunguruzo k’isi, kugira ngo ingaruka ku mihinagurikire y’ikirere igabanuke.
Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 13 Ukwakira 2016, ubwo yafunguraga inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye I Kigali.
Yagize ati “Ubutumwa byanjye uyu munsi ni ukubahamagarira mwese gukora ibyo twiyemeje kandi tukabikora neza. Uyu munsi kubera aya masezerano, akayunguruzo k’imirasire y’izuba karagenda gakira buhoro buhoro.”
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bisaga 200 byasinye amasezerano ya Montreal Protocol yo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|