Perezida Kagame yahamagariye isi kubahiriza amasezerano arengera ikirere

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’isi kuzuza inshingano biyemeje, bubahiriza amabwiriza yo kurengera akayunguruzo k’isi, kugira ngo ingaruka ku mihinagurikire y’ikirere igabanuke.

Perezida Kagame asanga kubahiriza amasezerano hari ingaruka nziza byagize.
Perezida Kagame asanga kubahiriza amasezerano hari ingaruka nziza byagize.

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 13 Ukwakira 2016, ubwo yafunguraga inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye I Kigali.

Yagize ati “Ubutumwa byanjye uyu munsi ni ukubahamagarira mwese gukora ibyo twiyemeje kandi tukabikora neza. Uyu munsi kubera aya masezerano, akayunguruzo k’imirasire y’izuba karagenda gakira buhoro buhoro.”

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bisaga 200 byasinye amasezerano ya Montreal Protocol yo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Iyi nama Inama ni iya 28 y'ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye I Kigali.
Iyi nama Inama ni iya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye I Kigali.
Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu bisaga 200.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bisaga 200.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka