Urubyiruko rwiyemeje kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu bishanga by’i Kigali

Amashyirahamwe y’Urubyiruko arengera ibidukikije, avuga ko hari urusobe rw’ibinyabuzima rwongeye kuboneka mu bishanga byatunganyijwe by’i Kigali, ariko ko hari n’ibindi bagiye gufasha kugaruka birimo ibikeri, ibyatsi by’urukangaga n’urufunzo.

Urubyiruko rwiyemeje kugarura urusobe rw'ibinyabuzima mu bishanga by'i Kigali
Urubyiruko rwiyemeje kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu bishanga by’i Kigali

Kuva mu myaka ya 2018, inyubako zari mu bishanga bya Gikondo, Rwampara, Mulindi, UTEXRWA, Gatsata, Kiruhura n’ahandi, zatangiye kuhavanwa mu rwego rwo kuhatunganya, nk’uko igishanga cya Nyandungu kugeza ubu cyakozwe, kikaba kirimo gukurura ba mukerarugendo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Urubyiruko yita ku Rusobe rw’Ibinyabuzima (RYBN), Kaje Rodrigue, avuga ko igishanga cya Nyandungu cyabahaye urugero rw’ibishoboka mu kugaruka k’urusobe rw’ibinyabuzima.

Kaje avuga ko muri icyo gishanga hamaze kugaruka inyoni z’amoko atandukanye, zikaba zikurura ba mukerarugendo ariko mu rusobe rw’ibinyabuzima zikagira uruhare mu kubangurira ibimera, kugira ngo bitange imbuto.

Kaje avuga ko yabonye mu mazi y’igishanga cya Nyandungu, haratangiye kuzamo amafi nk’ikimenyetso cy’uko amazi atemberamo atakirimo ibinyabutabire biyahumanya nka za vidanje, amarangi n’ibindi byavaga mu nganda, mu magaraji no mu ngo z’abari bahaturiye.

Kaje avuga ko Umuryango ayobora wamaze kumvikana n’inzego za Leta, uko bazafatanya mu gutunganya bimwe mu bishanga by’i Kigali, bahereye ku cya Mulindi, kugira ngo bungukire kuri ba mukerarugendo bahasura, ariko banahacururiza ibikomoka ku bimera biboneka muri ibyo bishanga.

Yagize ati "Dufite gahunda yo gufata igishanga, guhera mu mwaka utaha, tukagihindura ahantu hasurwa nk’uko bimeze mu gishanga cya Nyandungu, urubyiruko rukabonamo akazi. Turi kureba n’ibintu twahacururiza nka resitora n’ibikoresho biva mu migano kugira ngo tugabanye imyanda ya pulasitiki."

Kaje avuga ko bazahugurira urubyiruko gukora ibintu bitandukanye, cyane cyane ibiva mu migano, kugira ngo bagabanye iri mu bishanga bya Kimihurura, Nyabugogo na Nyabarongo, kuko na yo ibaye myinshi ngo yateza ibibazo by’imyuzure.

Uwitwa Kubwimana Concorde ukuriye Umuryango w’Urubyiruko witwa ’Save Environment Initiative’, avuga ko bifuza kugarura urusobe rw’ibinyabuzima bitakiboneka mu bishanga by’i Kigali nk’ibikeri, inzoka n’ibyatsi nk’urukangaga n’urufunzo.

Kubwimana agira ati "Igishanga nicyisubiza umwimerere wacyo, rwa rukangaga ruzagaruka, bya bikeri na ya mitubu twongere tubyumve (bigonga), za nzoka, kuko urugero niba inzoka itarimo kandi yaryaga twa dusimba duteza indwara cyangwa ikarya ibyonnyi nk’imbeba zirya ibihingwa, abantu bazicwa n’inzara."

Kubwimana yasobanuye ko urukangaga n’urufunzo bifata amazi bikayagumisha mu gishanga, hanyuma bikayayungurura ku buryo umugezi usohoka muri icyo gishanga cyangwa mu kiyaga wabaye urubogobogo.

Hari ibishanga bimwe byamaze gutunganywa bitanga icyizere mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Hari ibishanga bimwe byamaze gutunganywa bitanga icyizere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Umukozi muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), Dominique Mvunabandi, yizeza urubyiruko rushaka gusubiranya ibishanga by’i Kigali ko hari imishinga izabatera inkunga.

Urwo rubyiruko rurateganya kwifashisha Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (UNILAK), kugira ngo irufashe gukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima bikwiye kugarurwa mu bishanga ruzakoreramo.

Uru rubyiruko rwagaragaje icyo gitekerezo ku wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kuzirikana ku kamaro k’ibishanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka