Umunyakenya ari mu Rwanda nyuma y’iminsi 67 mu rugendo rw’amaguru rwo kurengera inzovu

Umuyobozi w’Ikigo cyita ku nzovu muri Kenya, akaba n’inzobere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko inzovu, Jim Justus Nyamu, avuga ko inzovu zikwiye kurindwa ba rushimusi kuko zigenda zikendera cyane muri Afurika.

Umunyakenya Jim Justus Nyamu yakirwa ku mupaka wa Kagitumba
Umunyakenya Jim Justus Nyamu yakirwa ku mupaka wa Kagitumba

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ubwo yakirwaga ku mupaka wa Kagitumba, mu rugendo ku maguru rwo kurinda inzovu amaze iminsi 67 akora kuva Nairobi, Kenya kugera mu Rwanda.

Yageze ku mupaka wa Kagitumba aturutse mu Gihugu cya Uganda, aho yari aherekejwe n’abashinzwe kurinda Pariki z’icyo Gihugu ndetse n’abayobozi batandukanye.

Yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gakora kuri Pariki y’Akagera, ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB).

Nyamu, avuga ko yatangije uru rugendo agamije gukangurira abaturage n’abayobozi kurinda inzovu kubera akamaro kayo.

Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye atangiza ubu bukangurambaga, ari uko zigenda zikendera kubera ba rushimusi.

Ati “Mu mwaka wa 1970 hari inzovu zigera kuri 1,800,000 mu bihugu birindwi gusa, ariko ubu mu bushakashatsi bwakozwe muri Afurika hari inzovu 300,000 mu bihugu 29 kubera ba rushimusi baba bashaka amahembe yazo.”

Nyamu ashyikirizwa ibendera ry'u Rwanda
Nyamu ashyikirizwa ibendera ry’u Rwanda

Avuga ko umuntu ashobora guhitamo inshuti ariko atahitamo umuturanyi, ari na yo mpamvu ngo utavuga Pariki ya Garamba ngo wibagirwe iy’Akagera, ari na yo mpamvu yaje mu Rwanda gushyigikira RDB mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uru ni urugendo rwa 16 akoze n’amaguru mu bukangurambaga bwo kubungabunga ubuzima bw’inzovu.

Abaturage n’abayobozi muri rusange ngo bagomba kwita ku mibereho y’inyamaswa, cyane ko ngo muri Kenya na Uganda, 50% by’inyamansw z’ishyamba biba mu baturage.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Eugène Mutangana, avuga ko impamvu y’uru rugendo ari ukurinda inzovu imwe mu nyamanswa zenda gucika.

Nyamu ahamagarira abatuye Isi kubungabunga inzovu kuko ziro gukendera
Nyamu ahamagarira abatuye Isi kubungabunga inzovu kuko ziro gukendera

By’umwihariko inzovu ngo ifite akamaro kanini cyane, kuko uretse kuba ikundwa na ba mukerarugendo ngo inafasha izindi nyamanswa zibaho, kuko aho itaye amase hamera ibindi binyabuzima bityo kuyirinda ari ingenzi.

By’umwihariko mu Rwanda ngo izi nyamaswa zirarindwa cyane, kuko n’ubwo ahandi zikendera mu Rwanda ho zimaze kurenga 130 muri Pariki y’Akagera.

Avuga ko uru rugendo rugamije guha agaciro iyi nyamaswa, kuko uretse kwinjiriza Igihugu ngo n’abaturage babyungukiramo mu bikorwa byabo by’iterambere.

Yagize ati “Kuba dukora urugendo nk’uru si ukugenda gusa ahubwo ni ukugaragaza ko inyamanswa turimo kuvuga ifite akamaro, agaciro, mbese ifite icyo yinjiriza Abanyarwanda mu gihe abanyamahanga baje gusura, kandi si amafaranga basiga muri Pariki ahubwo n’abikorera babyungukiramo kuko aho barara, aho bafatira amafunguro cyangwa aho imodoka zabo zinywera ni mu bikorwa byabo.”

Yageze mu Rwanda aturutse muri Uganda
Yageze mu Rwanda aturutse muri Uganda

Urugendo rwa mbere mu Rwanda Nyamu yakoze afatanyije n’Abanyarwanda, rwahereye ku mupaka wa Kagitumba kugera mu Kagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri, akazakomeza ingendo nk’izi mu Gihugu mu gihe cy’ibyumweru bitatu, mbere yo kwerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

By’umwihariko akaba yaganirije abanyeshuri bahuriye mu nzira, ndetse n’abaturage ba santere ya Rwimiyaga abashishikariza kwita ku nyamaswa, ahanini babungabunga ubuzima bwazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka