Umujyi wa Kigali wungutse sitasiyo 22 zipima imiterere y’ikirere n’ingano y’amazi

Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi, batashye sitasiyo 22 harimo 7 zipima imiterere y’ikirere na 15 zipima aho ingano y’amazi igeze.

Ibi bipimo bizifashishwa mu igenamigambi ry’umujyi, harimo nko mu mitunganyirize y’imijyi, itegurwa ry’ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka, gukora inyigo z’ibikorwa remezo biramba ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Hagendewe ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’imijyi, igira iti ‘Guteza imbere ishoramari ryibanda ku kubaka imijyi irambye kandi ibereye bose’, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, avuga ko ari umwanya mwiza nk’Umujyi wa Kigali kwishimira ibyagezweho kuko hari byinshi batari bafite kandi bikenewe kuri ubu hakaba hari ibikorwa bigaragaza ko mu minsi iri mbere hari intambwe ishimishije imijyi izaba igezeho.

Dr Mpabwanamaguru akomeza avuga ko kutagira amakuru bituma abaturage basigara inyuma mu iterambere iryo ariryo ryose.

Dr Merard avuga kandi ko uburyo abaturage bagiye biyongera ku isi ndetse ubutaka bwinshi bwariho ibimera bwagiye bugabanuka kubera ubwiyongere bw’abaturage n’ibikorwa ibikorwa byabo ndetse usanga ariko bakenera amakuru ku ihindagurika ry’ikirere.

Yagize ati: "Kugirango imijyi irusheho guterimbere ndetse n’abaturage b’imijyi barusheho gukora ibikorwa byabo neza ni uko baba bafite amakuru. Muri ayo makuru rero haba harimo ayerekeye n’imihindagurikire y’ikirere ari nabwo twishimira kuba twatashye ibi bikorwaremezo bigera kuri 22 byubatswe mu mujyi wa Kigali bigendanye no kurushaho kuduha amakuru agendanye n’uko ikirere gihagaze ndetse nibigendanye n’amazi y’imvura."

Dr Merard yakomeje avuga ko iyo abaturage badafite amakuru ahagije ku ihindagurika ry’ikirere bituma bakora ibikorwa byabo mu buryo bwa gakondo, kuko iyo afite amakuru bimufasha gutegura gahunda ye neza.

Yagaragaje kandi ko uretse abaturage bazungukira muri ibi bikorwa, bizanagira uruhare mu mitunganyirize y’imijyi nimyubakire, bizatanga amakuru kubategura n’abiga bene iyo mishinga.

Musoni Didace ushinzwe ubusesenguzi no kubika neza ibipimo bifatirwa ku ma Sitasiyo agera kuri 7, muri Meteo Rwanda avuga ko impamvu uyu mushinga wazanwe mu mujyi byatewe nuko, uko abantu bagenda biyongera bigenda bihindura n’umwimerere abantu bakwiye kubamo cyane cyane bigafasha kumenya ubushyuhe, ubukonje, umuyaga bizaranga igihe runaka bigakorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Musoni Didace wahagarariye DG w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda), yagize ati: "Turashimira Umujyi wa Kigali watwubakiye Sitasiyo 7 za Meteo Rwanda. Impamvu twatekereje kubakisha izi Sitasiyo mu Mujyi, bikamatanyirije mu bintu byinshi. Ibyo birimo kuba uko abaturage baba benshi mu Mujyi bituma umuyaga uza utandukanye n’usanzwe igihe ahantu hari ibimera, aho usanga binagira ingaruka ku miterere y’ikirere yaho hantu. Kuri ubu rero dufite ibipimo bizajya bidufasha gupima ingano y’ umuyaga kugira ngo tumenye amakuru niba umuyaga uri muri ako gace wasenya cyangwa niba ntacyo utwaye".

Musoni akomeza avuga ko bafite n’ibipimo bipima ubushyuhe. Nkubu ahantu hose mu gihe kitwa ko ari icy’ubukonje turi gusanga dufite ubushyuhe bwinshi.

Akomeza avuga ko kuba abantu batamenya ibigezweho bibakorerwa bituma bagirwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: "Ni byiza ko abatuye Umujyi bamenya ingaruka zo kuba ubushyuhe bugenda bwiyongera, aho ibi bigira ingaruka ku barwayi barimo abarwara indwara ya Asima, ingaruka ku myubakire n’ibindi".

Avuga ko mu gihe abantu bubaka baba bakwiye kumenya iteganyagihe ryaho hantu kugira ngo utubaka wegeranya inzu bikazatuma ny’iri nzu agerwaho n’igihombo.

Avuga ko kuba babonye izi Sitasiyo bizabafasha guha amakuru abaturage kugira ngo ukora igishushanyo mbonera, abaturage bubake mu buryo bugezweho".

Ikigo Meteo Rwanda gipima umuyaga, icyerekezo n’umuvuduko, ubwitsikamire aribyo Atmospheric pressure, imvura ndetse no gupima imirasire y’ivuba".

Ibikorwa byatashywe bigizwe na Sitasiyo 22 harimo, 7 zipima imiterere y’ikirere na 15 zipima aho ingano y’amazi igeze, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imijyi, wizihijwe kuri uyu wa Kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka