U Rwanda ruhagaze rute mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba?

U Rwanda ruri mu bihugu bishishikajwe no kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Ozone), aho rwafashe ingamba zijyanye no kugabanya ibikoresho bikonjesha n’ibitanga amafu, bifite ibinyabutabire byangiza ako kayunguruzo.

Ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, wizihirijwe mu ishuri rya IPRC-Musanze tariki 18 Nzeri 2023.

Nubwo u Rwanda rwizihije uwo munsi kuri iyo tariki, ubusanzwe uwo munsi mpuzamahanga wizihizwa ku itariki 16 Nzeri 2023 yahuriranye n’impera z’icyumweru (Weekend), u Rwanda ruhitamo kuwizihiza ku munsi w’akazi.

Ni ibirori byabaye impurirane n’umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya REMA n’abanyeshuri biga muri IPRC-Musanze, hagamijwe kurinda ibidukikije n’akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ahahembwe imishinga inyuranye y’abanyeshuri n’abarimu.

Mu kiganiro Uwera Martine, Umukozi wa REMA unahagarariye amasezerano ya Montreal ya 1987 yasinywe n’ibihugu 197 mu rwego rwo kurebera hamwe uko habungabungwa akayunguruzo k’imirasire y’izuba, yavuze ko iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba rihangayikishije isi, aho iyo kangiritse bigira ingaruka ku binyabuzima biri ku isi, iyo mirasire ikaba yateza indwara zimwe na zimwe zirimo na kanseri.

Abiga muri IPRC Musanze biyemeje gutanga ubufasha mu kurinda agakayunguruzo k'imirasire y'izuba
Abiga muri IPRC Musanze biyemeje gutanga ubufasha mu kurinda agakayunguruzo k’imirasire y’izuba

Uwo muyobozi yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu kibazo cyo kurinda ako kayunguruzo, aho rumaze kugabanya ibishobora kwangiza ako kayunguruzo ku kigero cya 57%.

Ati “Hari ibipimo bijyaho bijyanye n’ayo ma gaz akoreshwa mu byuma bikonjesha n’ibitanga amafu, nk’u Rwanda twari dufite ibipimo bya Toni enye n’igice kimwe, ariko ubu tumaze kugabanyaho igipimoku kigero cya 57%, mu kwirinda ko ubukungu buhungabana, ibyo byuma birimo za frigo bigenda bikurwa ku isoko buhoro buhoro”.

Mu gukomeza kandi kubungabunga ako kayunguruzo, muri 2016 mu Rwanda hasinywe amasezerano mpuzamahanga ya Kigali (Kigali Amendment) avugurura aya Montreal mu rwego rwo kurwanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ituruka mu byuma bikonjesha.

REMA ikomeje gusura inganda zisohora imyotsi
REMA ikomeje gusura inganda zisohora imyotsi

Ni amasezerano kandi afasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ahari kwigwa uburyo hakurwaho za Gaz zongera ubushyuhe bukabije mu kirere, ahamaze gushyirwaho ikigo Nyafurika kizajya cyigisha abaturage kwirinda ko ibiryo bitakara cyangwa ibiribwa byangirika, no kurwanya ibindi byangiza ikirere.

Mu masezerano REMA yasinyanye n’abanyeshuri bafite imishinga ifasha igihugu kubika neza ibiribwa no kwirinda iryo yangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba, imishinga itatu yahize indi yahembwe mudasobwa.

Niyonsenga Evergiste Umwarimu muri IPRC-Musanze, afatanyije n’umunyeshuri we bamuritse umushinga w’icyumba gikonjesha mu buryo bwa kamere hatifashishijwe umuriro w’amashanyarazi.

Avuga ko uwo mushinga yawize, mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’umusaruro wajyaga upfa ubusa, no kubika ibiribwa hadakoreshejwe firigo aho byagaragaye ko zirekura imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Ni icyumba cyubakishije amatafari mu buryo bw’inkuta ebyiri, aho hagati y’izo nkuta hashyirwamo umucanga buhira, ibyo bigafasha icyo cyumba guhorana ubuhehere bubuza ibiribwa bibitse muri icyo cyumba kwangirika, urugero imboga zikaba zishobora kumara iminsi itanu muri icyo cyumba zikiri nzima.

Firigo ikoze mu buryo butangiza ibidukikije ibika ibiribwa mu gihe cy'icyumweru
Firigo ikoze mu buryo butangiza ibidukikije ibika ibiribwa mu gihe cy’icyumweru

Hari n’indi mishinga itandukanye abanyeshuri bamuritse, irimo uwo gutunganya imisatsi ikabyazwa imbaho, n’indi inyuranye irinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba.

Umuyobozi wa IPRC-Musanze Eng. Abayisenga Emile yishimiye imikoranire ihoraho igiye kuranga IPRC Musanze na REMA, avuga ko ari umusanzu ukomeye abanyeshuri bagiye gutanga ku gihugu, mu kurinda ibidukikije cyane cyane akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Uwo muyobozi yavuze ko abiga muri IPRC Musanze bafite imishinga myinshi ishobora kuzamura iterambere ry’igihugu, ariko ikibazo kikaba amikoro.

Ati “Ntabwo birakunda ko umunyeshuri wese ufite igitekerezo kibasha gufashwa, nk’ubu hari imishinga irenga 20 ariko hahembwe itatu, ntabwo ari ukuvuga ko n’iyo yindi itari myiza, ikibazo kigihari ni icy’ubushobozi”.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimye imishinga y'abiga muri IPRC Musanze
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimye imishinga y’abiga muri IPRC Musanze

Muri uwo muhango, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abanyeshuri biga muri IPRC Musanze ko bakomeje gushaka ibisubizo ku bibazo abaturage bafite, bijyanye no gufata neza umusaruro wabo ariko bikanabungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, avuga ko Intara igiye gukorera ubuvugizi iyo mishinga y’abanyeshuri, ikabona ubufasha butuma iva mu kigo ikagera mu baturage.

REMA yasinyanye amasezerano na IPRC Musanze
REMA yasinyanye amasezerano na IPRC Musanze
Inganda zifite ibikorwa bibyara imyotsi zirasurwa mu rwego rwo kureba uburyo iyo myotsi icungwa
Inganda zifite ibikorwa bibyara imyotsi zirasurwa mu rwego rwo kureba uburyo iyo myotsi icungwa
Polisi y'u Rwanda isuzuma niba ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere
Polisi y’u Rwanda isuzuma niba ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka