Nyuma y’amashashi, ‘Bye Bye’ amacupa ya palasitike?

U Rwanda rwatangiye kwinjira muri gahunda yo guca burundu amacupa ya palasitike yari asanzwe ashyirwamo amazi, igikorwa cyatangiriye mu bigo byose bya leta.

Gutanga amazi mu macupa nk'aya bigiye kuzaba amateka mu bigo bya leta
Gutanga amazi mu macupa nk’aya bigiye kuzaba amateka mu bigo bya leta

Mu minsi iri imbere ushobora kutazongera kubona ikitwa icupa mu nama cyangwa mu zindi gahunda zose zikorerwa mu bigo bya leta, kuko niba wifuza amazi yo kunywa uzajya wakirizwa ikirahuri n’akavomo k’amazi kabugenewe kazwi nka “Water Dispenser”.

Iyo gahunda ni imwe mu zo guverinoma yihaye yo guca ibintu byose bikoze muri palasitike byangiza ubutaka, kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bitera.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatangiriye muri Minisiteri y’Ibidukikije, nyuma y’uko itangijwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, warahiye ko nta mazi ari mu gikoresho cya palasitike kizongera gukandagira muri minisiteri ayoboye cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Agira ati “Ndakangurira buri wese kwifatanya natwe tukamagana ibibi bituruka kuri palasitike. Ibikoresho birimo nk’amacupa, ibikombe, imiheha, ibiyibo n’amasahane bikoze muri palasitike ni bibi ku bidukikije. Hari ubundi buryo butangiza twakoresha.

Abinyujije kuri Twitter yavuze ko nta cupa rya palasitike rizongera kugera mu nama cyangwa mu biro bya MINIRENA.

Uwo mwanzuro uje mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwifatanye n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, wizihizwa tariki 5 Kamena.

Bumwe mu buryo buteganywa ni ugukoresha ibikoresho bizwi nka "Water Dispensers"
Bumwe mu buryo buteganywa ni ugukoresha ibikoresho bizwi nka "Water Dispensers"

Bisanzwe bimenyerewe ko mu nama zose za leta hatangwa amazi apfundikiye mu macupa, bigatuma amacupa akoreshwa ari menshi cyane mu Rwanda.

Aziz Mwiseneza, umwe mu bakozi ba leta, na we yemeza ko ashyigikiye iyo gahunda ariko akavuga ko mbere y’uko isakazwa hose,habanza gukorwa ubukangurambaga mu bantu.

Anasanga urundi ruhare runini rufitwe n’inganda zitunganya amazi mu Rwanda, zirimo Inyange, Sulfo na Urwibutso Enterprise kugira ngo na zo zishyireho uburyo bwo guca ayo macupa.

Ati “Tugomba kugira ubundi buryo busimbura ubwari busanzwe bukoreshwa, bigahera ku nganda ziyatunganya ku buryo na zo zitakongera kujya zitanga amacupa ahubwo zigashaka ubundi buryo, ibyo byazatuma amazi ajya kugera ku bayanywa amacupa ari make.”

U Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere muri Afurika mu guca amashashi ya palasitike mu 2004, ibintu abantu batatekerezaga ko byashoboka. Rwakurikiwe na Kenya na yo yayaciye mu 2017.

Umwe mu bakozi atanga amazi
Umwe mu bakozi atanga amazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Hari igihe mbona abanyapolitiki bameze nk’imashini nta raison. None se water dispenser ibika amazi cg bashyiraho icupa rya plastic ririmo amazi? Yose nibayace batekereze ukundi water dispenser izakora.
Ese mu giturage naho bazajyanayo water dispenser?

Luke yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

ntibizorohaibirahure nabyo nukubyitondera kuko bigira umwanda mwinshi bikaba bititonewe neza byazateza indwara

Kabebe yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

ariko abapanga ibi bintu baba babanje kubitekerezaho ngo banabihuze n’ubukungu bw’igihugu (ese ko mu mijyi guhinga bitemewe plastiki ibangamira abahe bahinzi)ese ubwo n’amabasi n’amasahani azaba ibirahuri cg ni amadongo ubuse umuntu udafite Mutuelle azabona 1000 cyo kugura idongo igwa hasi cg wayoza igakora kuyindi ikameneka?ibaze umuntu utagira akabati ukuntu azàtunga ibirahuri cg amadongo birasekeje noneho akumiro ni gute wumva ko isuku yaba ku kirahuri kuruta plastiki bikaba agahomamunwa kumva ko Amazi azajya ava mu ruganda aje mu macupa y’ibirahuri uzi ukuntu ameneka ubusa ubuse hazajyaho amakaziye y’amazi urumva n’igiciro kizahita kikuba bimwe sinzi icyo bikorerwa pe menya abandi bakize akaba arinjye usigaye

kabeho yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Mbona ibyiza hashyirwaho inganda zongerera agaciro plastic zakoreshejwe (rycling) kuko gikoresha ibirahure ubwabyo nabyo bishobora guteza izindi ngaruka zi rwara zituruka Ku mwanda na kajagara kibirahure. Ibaze nka hantu hateraniye inama irimo abantu 300 nta meza zirimo aho batereka ibirahure. Nibaza ko plastic ubwayo yaba igikoresho gifitiye beshi akamaro ahubwo hakwiye gushyirwa ho uburyo bunoze bwokongera guhindurwa mo ibindi bintu kugira ngo izijya mubutaka zigabanuke

Jose yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Nonese ko muciye amacupa mato amanini mukayareka?yose ntiyangiza ibidukikije?

Gasanwa yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Guca amacupa ya plastic nibyo arikorero mwiyibagijeko yangeso yacu (amarozi) nashyirwemumacupa yibirahuri ushakunwayifatire iryebwite ahogusangiza ikirahure bitabasteririse akokanya.twirinde Amazinwe.

Emma yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

a Masashi se yo buriya yaracitse ko mbona byinshi biza apfunyitse mo

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka