Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije

Madamu Jeannette Kagame witabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 23 b’ingagi, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, igikorwa cyabaye ku nshuro ya 19, yahaye ubutumwa abakiri bato bwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, anabashimira uruhare rwabo.

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw'urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije
Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije

Ati “Banyamusanze by’umwihariko abato turi kumwe, nifuje kubagezaho ubutumwa bwihariye, ni mwitegereza abateraniye aha twese, ndetse mwabonye n’abashyitsi batandukanye batugendereye duhujwe no kwizihiza uyu munsi ukomeye wo mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ntawe bitanezeza kuba mubigiramo uruhare”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko n’abaturiye Pariki, gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ingangi, ndetse no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubungabunga ibidukikije, harimo n’izi ngagi, kwakira neza abagana Pariki y’Ibirunga ndetse no guhanga imirimo itandukanye ku bukerarugendo, inyungu zitugeraho twese nk’Abanyarwanda. Umurimo mukora ni uwo gushimwa, muri ishema ry’Igihugu cyacu ntimuzadohoke”.

Madame Jeannette Kagame yagaragaje uko hatabayeho uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hitabwa ku kubungabunga ibidukikije, Isi yahura n’akaga gakomeye.

Ati “Batumirwa turi kumwe mu birori by’uyu munsi, ibidukikije ni indorerwamo iduha uregero rwiza rwerekana akaga Isi yahura nako, mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’uko bikwiriye”.

Yagaragaje ko nk’Abantu mu mibereho yabo bakenera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo bw’umwihariko, bityo ko basabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima ari magirirane.

Ati “Ku ngagi, kwitegereza byonyine bigaragaza imyitwarire n’imibanire hagati yazo ijya kwegera ubuzima n’imibereho bya muntu. Hari byinshi tubona bijya gusa n’ibiba mu buzima bwacu nk’abantu, nko kubaho mu muryango, buri muryango ukagira inshingano zo kugira umuyobozi wo kumenya abawugize, kuwitaho no kuwurinda”.

Madame Jeannette Kagame yagaragaje uruhare ingagi zigira mu iterambere ry’Igihugu, akaba ariyo mpamvu ikomeye yo kurushaho kubungabunga ubuzima bwazo.

Yagaragaje ko kuba ingagi ari isoko ry’iterambere ry’ubukungu, zikwiye kubungabungwa, kimwe n’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye.

Madame Jeannette Kagame ashima imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kwita ku Ngagi no kuzirinda, ko aribyo byatumye zidakendera ku Isi, ahubwo ibyo bikorwa bituma zigenda ziyongera umunsi ku wundi, agaragaza ko n’umuhango wo kwita izina ari ikimenyetso cy’uko Ingagi haba ku Isi ndetse no mu Rwanda, zirimo kugenda ziyongera.

Umuyobozi w’Urwgo rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko uyu munsi hiswe amazina abana 23, bose bakaba ari abakobwa.

Yashimiye abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, ababwira ko ibikorwa byo kubungabunga ingagi babigiramo uruhare.

Ati “Ni mwebwe dukesha ibyiza by’ibikorwa by’ubukerarugendo twishimira uyu munsi. Ni mwebwe muba mwabigizemo uruhare, mukwiye kubishimirwa”.

Clare Akamanzi
Clare Akamanzi

Akamanzi yabwiye abaturage ko Isi yose ibona ibyo bakora kandi ibishima, kuko muri uyu mwaka wa 2023 ubukerarugendo bwazamutseho 56% mu mezi atandatu, bisobanuye ko n’uruhare rungana na 10% rugenerwa abaturage rwiyongere, kandi ko RDB izakomeza guharanira ko inyungu z’ubukerarugendo bibageraho.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka