Kuri Sebeya hagiye kubakwa inkuta n’ibiraro bizatuma amazi adasenyera abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ku mugezi wa Sebeya hagiye kubakwa inkuta n’ibiraro bizafasha amazi kugenda adasenyeye abaturage.

Umugezi wa Sebeya unyura mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero, inshuro zitabarika wagiye utungura abaturage ukabasenyera ndetse ugatwara ubuzima bwabo n’ibyabo.

Nyuma y’ibiza byagaragaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023, hashyizweho ingamba zikumira amazi ya Sebeya, haba mu kongera ubugari bw’umugezi no gushyiraho inkuta zituma amazi adatera abaturage.

Hubatswe inkuta zikumira amazi
Hubatswe inkuta zikumira amazi

Ibi byatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bimurwa kubera ko bari batuye muri metero 10 z’umugezi. Icyakora hari n’abazirengeje basabwe kwimuka bitewe n’ingaruka amazi ashobora kubagiraho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, butangaza ko uretse kongera ubugari bw’umugezi ubu harimo no kongerwa ibiraro biri kuri uyu mugezi kugira ngo byorohereze amazi gutemba igihe yabaye menshi.

Ibiraro bibiri biri kuri Sebeya harimo ikijya ku ishuri ry’Abapadiri, hamwe n’ikindi kiraro kijya ku kiliziya bigiye kongererwa ubunini kugira ngo amazi ajye ashobora kugenda ntakiyatangiriye.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, agira ati "Tugiye kubaka ibiraro bigari mu gihe cy’amezi ane bikazorohereza amazi gutambuka, kandi twizera ko muri ayo mezi bizaba bikomeye."

Ibiraro birimo kubakwa birashyirwa hejuru aho bitazongera guhura n'amazi igihe yabaye menshi
Ibiraro birimo kubakwa birashyirwa hejuru aho bitazongera guhura n’amazi igihe yabaye menshi

Uyu muyobozi avuga ko inyubako zose zegereye umugezi wa Sebeya zizagongwa n’umuhanda urimo kubakwa zizavaho. Zimwe mu zivugwa ni inyubako z’ishuri rya Ecole d’Arts de Nyundo harimo igikoni, ibyumba by’amashuri n’aho abanyeshuri baryama.

Yagize ati “Ibyumba by’amashuri ya Ecole d’Arts de Nyundo bizasenyuka bikimurirwa ahandi bizatanga amahirwe ko ishuri ritakwimurwa, gusa bizafasha amazi kugenda yisanzuye ntiyongere kubangamira abaturage cyangwa ishuri.”

Mu kubaka inkuta ku nkengero za Sebeya, ngo ntawe uzabangamirwa wakenera ibijyanye n’ingurane y’ahazagongwa n’urukuta, kuko izizimurwa ngo ari inyubako za Leta, naho ubundi butaka buzakenerwa bukaba ari uburi muri metero 10 uvuye ku mugezi, kandi aho ngo nta bikorwa by’abaturage bisanzwe bihari.

Amazi ya Sebeya iyo imvura yabaye nyinshi abangamira ibigo by’amashuri birimo ; Ecole d’Arts de Nyundo, ishuri rya Sanzale, Lycée Notre Dame d’Afrique, Petit Seminaire n’ibiro bya Diyosezi. Icyakora mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kubangamirwa n’amazi, hagiye gushyirwa inkuta ndende zifite metero 4 zubakiye mu butaka kuzamuka kandi umugezi wongererwe ubugari, bikazatuma amazi agenda yisanzuye ntiyongere gusenyera abaturage.

Zimwe mu nyubako zizakurwaho mu gihe cyo kubaka inkuta zikumira amazi ya Sebeya
Zimwe mu nyubako zizakurwaho mu gihe cyo kubaka inkuta zikumira amazi ya Sebeya

Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.

Habaruwe inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane, ku buryo zidashobora guturwamo, hakaba inyubako 287 zasigaye mu manegeka. Icyakora hari icyizere ko Sebeya iramutse ihawe ubuhumekero, amazi yajya atemba yisanzuye ntiyongere gusenyera abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka